Umuramyi Tonzi mwakunze mu ndirimbo Humura yashyize hanze Album nshya igizwe n’indirimbo yatuye umubyeyi we wahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

 Umuramyi Tonzi mwakunze mu ndirimbo Humura yashyize hanze Album nshya igizwe n’indirimbo yatuye umubyeyi we wahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

Umuhanzikazi w’inidirimbo zihimbaza Imana, Tonzi wamamaye cyane mu ndirimbo Humura n’izindi yamaze gushyira hanze Album ye nshya yise Umurage Mwiza igizwe n’indirimbo 7 zimara iminota 24. Tonzi yashyize hanze iyi Album mu mpera za Mata 2022 mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Igizwe n’indirimbo umubyeyi we yakundaga kuririmba akiriho ndetse hariho imwe muri zo ikubiyemo amagambo ya nyuma yasize yandikiye umukobwa we.

UWITONZE Clémentine uzwi nka Tonzi yahishuye ko izi ndirimbo yahereyeho ari zo umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakunda kurusha izindi kandi ko ari we akomoraho impano y’ubuhanzi akaba ashimira Imana ku bw’umurage mwiza yamusigiye. Ati: “Ndashima Imana cyane kunshoboza, nshimira cyane ababyeyi banjye ku murage mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana nisanzemo, gusenga buri munsi, uko twateranaga nk’umuryango ni impano ikomeye cyane mu mikurire y’umwana ndabishimira Imana cyane”.

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko iyi Album ye, Umurage Mwiza ayifata nk’urwibutso ku bana be n’umuryango wose, akaba ari umurage yasigiwe n’umubyeyi we. Yavuze ibibazo yabajijwe n’abana be byamusunikiye gutunganya izi ndirimbo muri studio. Ati “Icyanteye gukora iyi Album, ni urwibutso rukomeye ku bana bacu ndetse n’abo mu muryango mugari. Nayikoze nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye n’abakobwa bacu aho umwe muri bo – umuto arihariye mu kubaza cyane – yarambajije ngo ‘Mama ko nguhamagara Mama, wowe ntarakumva uhamagara Mama’? “Tonzi avuga ko byamusabye gutekereza neza ku gisubizo ari buhe umwana we. Ati: “Eeee byansabye gutekereza gato icyo musubiza numva biraremereye, ndamubwira nti ‘ni uko atakiriho’. Kuva ubwo ngira icyo gitekerezo kuko ndazibaririmbira (indirimbo) ariko nsanga kuzikora muri studio bizabafasha kuzumva kenshi mu bihe bitandukanye, bakazifata mu mutwe tukajya tuziririmbana kenshi kuko iyo twahuye nk’umuryango mugari turaziririmba, nibanda cyane ku zo Mama yakundaga kuririmba kenshi, uwo murage mwiza ugakomeza gutemba no mu bana bagakura baririmbira Imana”.


UWITONZE Clémentine yasoje avuga ko yasanze ari byiza gusohora iyi Album ye muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’umubyeyi we, abavandimwe bo mu muryango mugari ndetse n’abandi banyarwanda bishwe bashinyaguriwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Album nshya ya Tonzi iri kuri shene ye ya Youtube yitwa Tonzi ikaba igizwe n’indirimbo 7 zikunda gukoreshwa cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, ari zo: Gihe Cyiza Cyo Gusenga No 100″, Mbese Urumva Ushaka No 93, Mu Gitondo No 82, Humura Mutima Wange No 20, Ungumane No 29, Uri Uwera No 200 na Yesu Abe Hamwe Namwe No 41.

Tonzi ateruwe na nyina akiri umwana muto cyane
Mwareba iyi Album nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.