Umuramyi Vedaste N. Christian ari gutegura igitaramo cyiswe “Uzi gukunda Live Concert 2”

 Umuramyi Vedaste N. Christian ari gutegura igitaramo cyiswe “Uzi gukunda Live Concert 2”

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyondora Vedaste “Vedaste N. Christian” ari gutegura igitaramo cy’ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana cyiswe “Uzi Gukunda Live Concert 2”.
Uzi gukunda Live Concert 2 iteganijwe kuba taliki ya 7 Kanama 2022, muri Dove Hotel kuva saa 3 kugeza 7pm.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi baramyi batandukanye barimo Alexis Dusabe, Papy Claver, ndetse n’abandi bazakomeza gutangazwa uko iminsi izagenda yicuma.

Muri iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye na “Christian Communication”, biteganijwe ko kwinjira bizaba ari ubuntu. Icyakora uwifuza gushyikira cyangwa gutera inkunga iki gikorwa yahawe ikaze mu buryo busesuye. Yakwandikira uyu muhanzi kuri e-mail ikurikira: vedasteniyondora@gmail.com, cyangwa akamuhamagara kuri telephone : +250 788 718 787.

Vedaste N. Christian ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga – Murambi.

Ni umuririmbyi kuva 1998 kugeza n’ubu.

Yagiye yandika indirimbo nyinshi zitandukanye zimwe akaziririmba izindi akaziha amakorari n’abandi baririmbyi.Ubu ni umuririmbyi muri korali Besalel.

Vedaste N. Christian yaherukaga gutegura igitaramo mu mwaka wa 2019, dore ko aribwo yateguye “Uzi gukunda Live Concert 1”.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.