Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umuramyi Vedaste N.Christian yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri muri uyu mwaka

Umuramyi Vedaste N. Christian mwakunze cyane mu ndirimbo nka Uzi Gukunda, Merci Papa, Umfate n’izindi zitandukanye, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Umugabane Wange ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu urukundo ruhebuje n’ubudahemuka bwa Yesu Kristu ndetse n’uburyohe bwo kwigumira muri we.
Muri iyi ndirimbo Umugabane Wange yasohotse mu buryo bw’amajwi, uyu muramyi avuga ko yagize igitekerezo cyo kuyandika kivuye ku yindi ndirimbo ye yitwa Uzi Gukunda na yo igaruka ku rukundo ruhebuje rwa Yesu. Ibyo rero byatumye akomeza kuryoherwa na rwo cyane bimutera gukomeza gukora mu nganzo amuramya.
Aganira na Nkundagospel, Vedaste N. Christian yagarutse ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ye Umugabane Wange ndetse n’icyo yifuza ko yafasha abantu muri rusange.
Yagize ati: “Abantu benshi barebera umugisha umuntu yagize mu ngano y’ibyo umuntu atunze. Ariko Yesu turirimba ni inshuti irenga ibyo umuntu atunze ikajya mu buzima bw’umuntu butagaragara. Na byo Imana irabitanga ibyo abantu basaba n’ibyo twifuza mu buzima busanzwe. Ariko Yesu umurebeye mu byo yakoze… mu mirimo isanzwe wamubona igice gitoya cyane…, Iyo umurebeye mu rukundo rwe araryoha cyane, wunguka byinshi”.
Umuramyi Vedaste NIYINDORA Christian ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe kandi bafite impano itangaje yaba mu myandikire ye no mu miririmbire ye. Yemeza ko amaze igihe kinini mu muziki kuko yawutangiye mu w’1998 aza kuwuhagarika nk’umuhanzi ku giti cye ajya muri korari ariko muri 2017 awugarukamo nk’umuhanzi ku giti cye atangira gishyira banze kndirimbo ze aho kugeza ubu amaze gushyira hanze izigera muri 15.



