Umuramyikazi Furaha Berthe agiye gukora igitaramo azamurikiramo Album ye ya kabiri yise Humura

 Umuramyikazi Furaha Berthe agiye gukora igitaramo azamurikiramo Album ye ya kabiri yise Humura

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Furaha Berthe unazwi nka Maman Furaha Berthe ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya kabiri yitwa Humura mu gitaramo gikomeye kizaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka. Iyi Album ikubiyemo indirimbo z’ubutumwa bw’ihumure ndetse zinashishikariza abantu gukiranukira Imana.

Maman Furaha Berthe ukorera umuziki we mu mu mujyi wa Kigali yatangaje ko yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka irindwi, aho yaririmbaga mu makorali atandukanye mu yo Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ari naryo abarizwamo kugeza uyu munsi wa none. Amaze kwiyumvamo neza impano yo kuririmba afite, yatangiye umwuga w’ubuhanzi bwimbitse mu mwaka wa 2017. Mu myaka 5 amaze mu muziki, amaze gukora Album ebyiri.

Nyuma yo gushyira ahagaragara umuzingo we wa mbere yise ‘Asante’ mu gitaramo yakoreye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyabaye tariki 31/10/2021, ubu noneho Maman Furaha Berthe yararikiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Kagugu tariki 28/08/2022 aho azaba amurika Album ye ya kabiri yise Humura.

Mu gihe mu muzingo we wa mbere ugizwe n’indirimbo zigaruka ku gushima no guhimbaza Imana ku bw’impano nyinshi “tuyikesha mu buzima”, muri uyu muzingo mushya Furaha Berthe yise ‘Humura’ aribanda ku guhumuriza abantu muri rusange, kububakira ikizere k’ejo hazaza, ari na ko abashishikariza gukiranukira Imana. Ubu butumwa buje mu gihe isi dutuyemo yugarijwe n’ibibazo by’ingutu bibangamiye bikomeye ubuzima bwa muntu.

Mu ndirimbo ye Humura yanitiriye Album ye ya kabiri, Furaha Berthe aririmbamo ko ibi bibazo byose bitwibutsa “gushikama tugasenga ubudasiba, tukimarira muri Yesu umucunguzi wacu kuko ari we gisubizo”. Twabibutsa kandi ko Maman Furaha Berthe ari we wiyandikira indirimbo ze akanaziririmbira. Ikindi ni uko n’ubwo akora umwuga w’ubuhanzi, ubusanzwe ari umurezi w’umwuga, ubikunda akabyitangira kandi wabikurikiranye mu mashuri kugera muri kaminuza.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *