Umuririmbyi Emmy yasezeranye n’umukunzi we byemewe n’amategeko

 Umuririmbyi Emmy yasezeranye n’umukunzi we byemewe n’amategeko


Umuririmbyi Emmy wahoze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ahamya ko yamaze gusezerana n’umukunzi we Umuhoza Joyce byemewe n’amategeko.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru

avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, Emmy n’umukunzi we Umuhoza bahise bagaruka mu Rwanda kugira ngo basezerane imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, nibwo Emmy n’umukunzi we Umuhoza basezeranye imbere y’amategeko.

Amashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram amugaragaza azamura ikiganza agafata ku ibendera ry’u Rwanda ahamya ko azabana n’umugore we akaramata.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021, bakoze ubukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzania. 

Mu isezerano rye, Umuhoza yashimiye Emmy ku bwo gukundana mu gihe kigoye, amurinda kudatenguhwa kandi ibyo yamusezeranyije arabimwereka.Ashimira Emmy ku bwo kumukunda uratagabanyaije, akamushimira kumukundira umuryango. Ati “Imana iguhe umugisha”.

Mu ntangiriro za 2021 nibwo Emmy yambitse umukunzi we impeta amusaba ko bazabana. 

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *