Umuryango Rabagirana Ministries wasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa by’isanamitima 

 Umuryango Rabagirana Ministries wasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa by’isanamitima 

Umuryango Rabagirana Ministries uzwi mu bikorwa by’isanamitima no gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge wongeye gusaba abanyamadini n’amatorero kongera gushyira imbaraga mu bikorwa by’isanamitima muri gahunda zabo muri iki gihe u Rwanda rwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 cyabereye kuri Hill View Hotel, ubwo uyu muryango watangazaga ko ibikorwa by’isanamitima bitarahabwa umwanya mu bikorwa bya buri munsi by’amadini n’amatorero nk’uko byari bikwiye.

Amadini n’amatorero ni ahantu abantu benshi bajya ngo baruhuke, ni yo mpamvu uyu muryango usaba ko amatorero yibanda ku nyigisho zigamije komora ibikomere byo ku mutima; nibo bafite ijambo ry’ihumure.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministries Pasteur Dr. Nyamutera Joseph avuga ko ubu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagakatirwa n’inkiko Gacaca bari gusoza ibihano bagataha mu miryango; amatorero akwiye kugira uburyo bwihariye mu kwakira abo bantu bagafashwa kwinjira mu itorero no mu muryango.

Yagize ati “Ubu hari abari gusoza ibihano byabo batarahindutse ariko hari n’abahindutse bifuza gufashwa kubahuza n’abo basize bahemukiye by’umwihariko bakifuza uwabafasha kujya mu muryango bakabwiza ukuri imiryango yabo. Aba bose bakeneye isanamitima kandi uyu murimo ni uw’amatorero.”

Yakomeje agira ati “Twazengurutse muri za Gereza zitandukanye gusa abenshi duhuguye badusaba kubafasha bakabwiza ukuri abana babo babeshye ko barengana. Ubu tumaze kugenda duhuza abafunguwe n’abarokotse binyuze mu mahugurwa y’isanamitima n’ubwo bitabaga byoroshye.”

Murangira Pierre ni umukangurambaga w’ibikorwa by’isanamitima nyuma yo guhugurwa na Rabagirana Ministries, avuga ko yamaze imyaka 27 afungiye uruhare yagize muri Jenoside ariko nyuma yo gufungurwa ubu abanye neza n’abarokotse Jenoside akanabafata nk’abavandimwe akanemeza ko yahindutse nyuma y’amahugurwa y’isanamitima.

Yagize ati “Uyu Chantal tubana mu itsinda yarokotse Jenoside; tubanye neza ni mushiki wanjye. Mbere nabagaho nigunze kubera ipfunwe n’ikimwaro. Ubu nabaye umuntu mushya narahindutse sinkiri Murangira wa kera.”

Uwineza Chantal avuga ko yarokotse Jenoside agasigara ari imfubyi kuko ababyeyi bishwe. Yemeza ko yanyuze mu bihe bikomeye kubera ingaruka za Jenoside ariko umunsi ahugurwa na Rabagirana Ministries yatuye umutwaro wo kutababarira abamwiciye atangira urugendo rushya.

Ati “Data yishwe n’uwo bari inshuti yaranamugabiye, amujugunya ahahoze urwina rwe. Yakomeje kutubeshya no kuduhisha ukuri, naje kumenya ibyabaye yarapfuye ariko ubu naramubabariye nubwo atakiriho ndetse n’abana be ndabakunda nararababariye.”

Akomeza agira ati “Abarokotse Jenoside duhura n’imbogamizi yo kubura abadusaba imbabazi byibura ngo banatubwire aho bajugunye abacu. Ubu Rabagirana banyigishije kubabarira nta n’unsabye imbabazi.”

Rabagirana Ministries yasabye abanyamatorero gushyira imbaraga mu biganiro no guhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse. Basabwe kandi gutegura ibiganiro bifasha urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanatozwa gufasha abandi bagihura n’ingaruka zayo.

Pastor Dr Joseph Nyamutera umuyobozi wa Rabagirana Ministries

Umuryango Rabagirana Ministries wasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa by’isanamitima 

Murangira Pierre yafunguwe nyuma y’imyaka 27

Uwineza Chantal warokotse akaba yarabashije kubabarira

Pst Mukiza Joas uhagarariye RIC ku rwego rw’umurenge wa Kicukiro

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.