Umuryango wa Aline Gahongayire wateje intambwe abagore 100 bo mu cyaro

 Umuryango wa Aline Gahongayire wateje intambwe abagore 100 bo mu cyaro

Umuryango Ndineza w’umuhanzi Aline Gahongayire wahuguye abagore barenga ijana ku buringanire, kwikunda no kwiteza intambwe, ni ibikorwa yafatanyijemo na Polisi y’Igihugu, RIB, Banki ya Kigali n’akarere ka Kamonyi.

Aya mahugurwa yamaze iminsi ine hagati ya tariki ya 22 na 26 Ugushyingo 2021 yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubushobozi budaheza mu bagore bo mu cyaro nk’imwe mu ngamba zo gutsinda icyorezo cya COVID-19”

Mu butumwa uyu muhanzi yatanze bwagiraga buti “twabashije guhura n’abayobozi batandukanye barimo RIB, Porisi, mu ntego yo kwigisha abantu harimo kumenya uburinganire, turi mu gikorwa kitwa ‘Tera indi ntambwe’, tera indi ntambwe mu byo wamenye, tera indi ntambwe mu kwikunda mu bushobozi, mu mafaranga mu kubaka igihugu kuko umugore dufite icyizere ijana ku ijana ko yabishobora”.

Umuryango Ndineza washinzwe muri 2016 ufite intego yo kwita ku mibereho myiza y’abababaye no kuzamura sosiyete muri surange.

Aline Gahongayire amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abafite ibibazo bitandukanye bigoye ubuzima bwabo. Mu minsi mike ishize NKUNDAGOSPEL yanditse inkuru y’umusaza washinduriwe ubuzima n’uyu mugore amukuye ku muhanda. Hejuru y’ibi bikorwa arenzaho indirimbo ze zirimo guhumuriza abantu nka Ndanyuzwe, Nzakomeza n’izindi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.