Umuryango wa Danny Mutabazi uri mu munyenga nyuma yo kwibaruka

 Umuryango wa Danny Mutabazi uri mu munyenga nyuma yo kwibaruka

Umuryango w’umuramyi Danny Mutabazi n’umufasha we Mahoro Bernadette uri mu byishimo byinshi, nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuramyi Danny Mutabazi yasabye abakunzi be kumufasha gushima Imana yamuhaye umwana w’umukobwa. Yagize ati:

“Mudufashe gushima Imana iduhaye umwana w’umukobwa, yitwa Shimwa Abby Davina.”

Danny Mutabazi n’umukunzi we basezeranye kubana akaramata ku wa Gatandatu, tariki 4 Nzeri 2021.

Isezerano ry’aba bombi barihamirije imbere y’imiryango, inshuti n’abakirisitu muri ADEPR Kumukenke aho uyu muhanzi asanzwe ateranira. Umukunzi we na we ni umuririmbyi muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru mu Kanserege.

Ubukwe bwa Danny Mutabazi bwatashywe n’ibyamamare mu muziki uhimbaza Imana nka Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] uyobora Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti, Umukirigitananga Deo Munyakazi, Kalisa Fred uvuga ubutumwa bwiza muri ADEPR n’abahanzi barimo Jado Sinza, Bosco Nshuti, Gisèle Precious, Aimé Frank n’abandi.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.