Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wanyomoje amakuru avuga ko gutora adhama muri Kigali byakuweho

 Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wanyomoje amakuru avuga ko gutora adhama muri Kigali byakuweho

Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Rwanda Muslims Community) bwanyomoje amakuru yavugwagaga ko umuhamagaro wa Adhana wahagaritswe mu Mujyi wa Kigali, cyakora uvuga ko imisigiti umunani(8) yabimenyeshejwe ku buryo bw’umwihariko.

Ku munsi w’ejo nibwo hari hiriwe havugwa inkuru yo gufungwa kw’imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali ahanini bitewe n’urusaku igira by’umwihariko mu gitondo .

Ibi byatumye bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu Mujyi wa Kigali bagaragariza akababaro kabo kuri twitter maze babaza Polisi y’Igihugu niba koko hari imisigiti yabujijwe gutora adhana.

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana , akaba n’umuyoboke wa Islam yanditse kuri twitter ati “ Kubera iki adhana yahagaritswe ? Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu nk’umuyisilamu ndetse n’abandi ba Isilamu bakeneye kumenya impamvu adhana yahagaritswe. Ese adhana hari aho ibangamiye Abanyarwanda cyangwa hari indi mpamvu yabiteye .Mbajije nk’umuyisilamu w’umunyarwanda.”

Mu kumusubiza Polisi y’Igihugu yagize iti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage  birahagarikwa nk’uko biteganywa n’itegeko No 68\2018 ryo kuwa 30 \08\2018 mu ngingo  yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.Murakoze. “

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, mu itangazo ryawo wavuze ko atari imisigiti yose yabujijwe gukora uwo muhamagaro cyeretse umunani ndetse  ko nayo ukorwa nta ndangururamajwi  nubwo hatatangajwe iyo ari yo.

Muri iryo tangazo yagize iti “Ubuyobozi bukuru  bwa Rwanda Muslim Community ((RMC) buramenyesha abayisilamu ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (adhana) itahagaritswe,uretse ku misigiti umunani(8) gusa yo mu Mujyi wa Kigali yabimenyeshwejwe ku buryo bw’umwihariko .

Kuri iyo misigiti,adhana yo ku iswala yo mu rukerera (Alfajiri) iratambuka hadakoreshejwe ibyuma ndangurura majwi.Naho ku zindi swala Adhana irakomeza nk’uko bisanzwe.”

RMC yibukije abayisilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.