Umushumba mukuru wa ADEPR yahuye n’abatoza bakomeye mu mupira w’amaguru

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Isaïe Ndayizeye, yahuye n’abatoza b’umwuga mu mukino w’umupira w’amaguru baganira ku gikwiye gukorwa kugira ngo ikinyabupfura mu bakinnyi kibe umuco.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bagize bati:” Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, Rev. Rev. Isaïe Ndayizeye, yahuye n’abatoza b’umwuga kugira ngo baganire k’ugutoza abakinnyi ikinyabupfura kugira ngo bibe umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bigo by’Itorero rya ADEPR, biri mu murongo wo guhindura ubuzima bw’abana binyuze mu mupira w’amaguru.”
Hagamijwe guteza imbere impano z’abana b’abanyeshuri, Itorero ADEPR riherutse gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gufasha abana bifitemo impano yo gukina umupira w’amaguru kugira ngo zitezwe imbere.
Iyo gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere Nyamagabe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Sumba, aho batangiranye n’abana 14 bagaragaje impano zidasanzwe mu mupira w’amaguru mu ngando z’umupira w’amaguru zagiye zihuza abana biga mu bigo by’amashuri abanza bya ADEPR.
Iyo gahunda ADEPR iyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango wa gikirisito wo muri Amerika witwa Ambassadors Football guhera mu 2017 aho batangiye gutoza abana biga mu bigo by’amashuri abanza 50 hirya no hino mu gihugu.
Mu mashuri abanza 50 bakoreramo harimo 45 ya ADEPR n’andi atanu ya Leta, aho bafite abana bagera ku 5000 bahura byibuze rimwe mu cyumweru bakiga Umupira w’amaguru, bakigishwa Ijambo ry’Imana ariko bahabwa ibiganiro bibafasha kwita kuri ejo habo hazaza.
Uretse gufasha abana kwiga umupira w’amaguru ndetse no kwiga Ijambo ry’Imana, hari na gahunda ifasha abana gusubira mu mashuri aho ubu abagera kuri 70 bafashwa kurihirwa amashuri cyane cyane abafite impano ariko bakaba batabona ubushobozi bwo kujya kwiga.
Nyuma yo kubona ko hari abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru abagera kuri 14 boherejwe kurererwa mu ishuri ryisumbuye rya Sumba mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bafashirizwe hamwe guteza imbere impano zabo.
Abana banafashwa gutangirwa amafaranga y’ishuri ndetse bakanahabwa ibikoresho bibafasha gukuza impano zabo.
Nubwo batangiranye n’ishuri rimwe rya Sumba riherereye mu Karere ka Nyamagabe, gahunda ihari ni ugukomeza gushaka abana bafite impano bagiye bazamukira mu mashuri y’Itorero rya ADEPR, kugira ngo bashakirwe ibigo byisumbuye aho impano zabo zikomeza gukuzwa bari hamwe.
Kuva mu 2017 ADEPR ku bufatanye na Ambassadors Football, abatoza bagera ku 150 bahawe amahugurwa y’ibanze mu gutoza abana bakiri bato umupira w’amaguru ari nabo babafasha muri ayo mashuri abanza 50.
.