Umutoza wirukanwe bamuziza ko yasengeye ku kibuga yatsinze urubanza

 Umutoza wirukanwe bamuziza ko yasengeye ku kibuga yatsinze urubanza

Urukiko rwisumbuye rwo muri Amerika rwanzuye ko ikigo cy’amashuri cy’akarere cyahohoteye umutoza Joe Kennedy wirukanwe ku mirimo ye azira gusengera ku kibuga nyuma y’umukino.

Mu myanzuro y’urukiko yasohotse ku munsi w’ejo, taliki ya 27 Kamena, yemeza ko ikigo cy’amashuri cya Bremerton School District cyakoreye ivangura uyu mutoza Joe Kennedy.

Iyi myanzuro ivuga ko “uyu mutoza nta cyaha yakoze kuko yasenze mu gihe umukino wari urangiye ndetse n’abayobozi b’ishuri batangiye kuganira n’inshuti zabo. Yasenze buhoro cyane kandi abanyeshuri be bari bahuze ntibamubona.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo iki kigo cy’amashuri cyirukanye uyu mutoza kimuziza ko yasengeye mu kibuga bamubuza gusenga akabahakinira.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *