Umuvugabutumwa Ndereyimana André uvuga ko yigiye i Kanyarira yatangiye umushinga w’ubukwe

 Umuvugabutumwa Ndereyimana André uvuga ko yigiye i Kanyarira yatangiye umushinga w’ubukwe

Umukozi w’Imana uvuga ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze ya rwo, Ndereyimana André, kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ukuboza 2021, yerekanwe mu rusengero rwa ADEPR i Karama, Paruwasi ya Muganza kugira ngo atangize umushinga w’ubukwe ku mugaragaro n’umukunzi we Tuyisenge Claudine.

Tuyisenge Claudine ugiye kuba icyuzuzo cya Ndereyimana André nawe ni umukristo mu itorero rya ADEPR, muri Paruwasi ya Muhima.

Mu kiganiro Ndereyimana André yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel yatangaje “ko we n’umukunzi we bazakora ubukwe mu mataliki ya mbere y’ukwezi kwa Gashyantare 2022.

Umuvugabutumwa Ndereyimana André yamenyekanye cyane ubwo yabwirizaga ko nta muntu ukwiye kwirata ko yize ngo kuko utarigiye mu ishuli risanzwe ashobora kuba yarigiye i Kanyarira ndetse n’ahandi.

Ikindi cyigisho cye cyakunzwe cyane ni ikivuga ko Imana ikwambura ishusho y’ejo hashyize ikakwambika isura y’amasezerano ngo kuko uwakubona mu isura y’ahahise adashobora kuguha intebe.

André
André n’umukunzi we bari bagaragiwe

Related post

1 Comment

  • 🤍

Leave a Reply

Your email address will not be published.