Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umuyisilamu w’imyaka 26 yahamijwe kwicira umukristu mu rusengero akoresheje icyuma

Kuri uyu wa 11 Mata 2022 Umuhezanguni wo mu idini ya Isilamu witwa Ali Harbi Ali w’imyaka 26 y’amavuko akanagira ubwenegihugu bw’u Bwongereza yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwicisha icyuma umudepite w’umukristu amwiciye mu rusengero amuziza icyo we yise gushyigikira ibiteroby’indege mu gihugu cya Syria.
Nyiri ugukora iri bara urukiko rwavuze ko ari umuhezanguni n’umuterabwoba wa Kisilamu kuko yaeraguye icyuma inshuro nyinshi bwana David Amess w’imyaka 69 kugeza yitabye Imana ibyo bikaba byarabereye mu rusengero mu Kwakira umwaka ushize ubwo nyakwigendera wari usanzwe ari umudepite w’umukristu yaganiraga n’abari mu rusengero kuri gahunda zisanzwe z’abadepite begera abaturage. Icyo gihe rero ni bwo Ali Harbi Ali yamugabyeho igitero cyo kwihorera ku bitekerezo by’uwo mudepite kugeza amuhitanye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Iterabwoba, Nick Price yagize ati: “Iki cyari igikorwa giteye ubwoba cy’iterabwoba kandi gishingiye ku myizerere y’idini n’ibitekerezo. Ali yahisemo gukora iki cyaha giteye ishozi ku mpamvu ze bwite kandi z’urwango”.
Ali yabwiye abashinzwe iperereza ko yamaze imyaka myinshi ategura kwica umudepite kandi ko yari yaranakoze iperereza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku bandi badepite babiri barimo n’Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Michael Gove.
Yanavuze ko kandi yagabye ibindi bitero byabanje kandi ko yahereye kuri Amess kuko ari we wari umworoheye. Ati: “Iyo mba naratekerezaga ko hari ikibi nakoze ntago nari kubikora”.
Ku ya 15 Ukwakira, Ali yari yapamze igitero mu rusengero rwa Metodiste rwa Belfair aho Amess yari ari ariko ntibyamukundira. Yanavuze ko yashakaga kumubona yapfuye kandi ko n’undi wese wo mu Nteko ishinga Amategeko washyigikiye ibitero by’indege muri Syria agomba gupfa.Uyu mwicanyi wari utarahamwa n’ikindi cyaha mbere yahoranye umugambi wo kujya muri Syria kugira ngo yinjire mu mutwe w’iterabwoba wa ‘Islamic State’ ariko nyuma muri 2017 aza kwiyemeza ko azaguma mu Bwongereza akaba ari ho agaba ibitero.
Abadepite b’Abongereza bahora bakora ingendo cyangwa inama hagati yabo n’abaturage mu turere batuyemo, umuco ufatwa nko kwimakaza demokarasi. Gusa hamwe n’umutekano muke cyangwa udahari mu duce tumwe kandi bashaka kugera kuri benshi, bihungabanya cyane umutekano wabo aho bagiye.