“Twihuje ngo twubake urusengero, tanga itafari ryawe uhabwe umugisha”- Pst. Hortence Mazimpaka

 “Twihuje ngo twubake urusengero, tanga itafari ryawe uhabwe umugisha”- Pst. Hortence Mazimpaka

Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center yasabye abantu bakunda Imana bose ndetse n’uwo ari we wese ufite itafari, kubafasha kubaka inzu y’Imana,(urusengero) mu Karere ka Karongi.

Uyu mukozi w’Imana umaze guhembura imitima ya benshi ndetse no kugarurira imitima myinshi kuri Kristu, abinyujije ku nkuta ze z’imbuga nkoranyambaga zitandukanye yagize ati:

Ngwino twubake inzu ya data.”

Pasiteri Mazimpaka Hortense wahoze akorera umurimo w’Imana mu itorero Zion Temple nyuma akaza kugira umuhamagaro wo gutangiza Believers Worship Center, muri kamere ye avuga ko aramutse abonye ubushobozi buhagije bw’amafaranga yayakoresha mu ivugabutumwa, nkuko yabitangaje mu mwaka wa 2018.

Pasitori Hortence Mazimbaka kandi ni umwe mu bakozi b’Imana bahangayikira umurimo wayo, dore ko no kubaka ruriya rusengero i Karongi ari ukugira ngo agarure imitima ya benshi ku Mana.

Beleivers Worship Center kandi bari kwitegura igiterane kizamara iminsi 7 cyo gusenga no kwiyiriza ubusa kizatangira ku italiki ya 2, kizarangira ku italiki 8 Gicurasi 2022.

Iki giterane bise “Kumara iminsi 7 mu cyumba cyo hejuru”gifite intego igaragara mu Ibyakozwen’intumwa 1:13, “Basohoye yo, barurira, aho Petero na Yohana na Yakobo n’Anderea na Filipo na Toma na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo na Simoni Zalote na Yuda mwene yakobo babaga.”

Kizabera kuri Beleivers Center Karongi ndetse kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pasitori Marc Kagisye ndetse na Pasiteri Hortence Mazimpaka.

Ngwino twubake inzu ya Data

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *