Umwe mu babonekewe i Kibeho agiye gushyingurwa mu cyubahiro

 Umwe mu babonekewe i Kibeho agiye gushyingurwa mu cyubahiro

Léonidas MUHIRE

Musenyeri Célestin HAKIZIMANA uyobora Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yavuze ko MUKANGAGO Marie Claire uri muri batatu Kiliziya Gatolika yemera ko babonekewe mu mabonekerwa ya Kibeho nk’uko yemejwe mu mwaka wa 2001, agiye gushyingurwa mu cyubahiro, nyuma y’imyaka 28 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ikinyamakuru Igihe dukeshe iyi nkuru, kivuga ko Musenyeri HAKIZIMANA ari we wemeje ayo makuru avuga ko hari hashize imyaka 28 MUKANGAGO atarashyingurwa mu cyubahiro ariko ubu bikaba bigiye gukorwa mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 na byo byegereje mu kwezi gutaha kwa Mata.

Musenyeri HAKIZIMANA akomeza avuga ko Kiliziya yamaze kubona amakuru y’aho umubiri wa Mukangango uherereye, bityo bifuza kuwushaka ugashyingurwa mu cyubahiro ndetse ko bateganya no gutunganya amatongo y’ahahoze ari iwabo mu rwego rwo gusigasira amateka ye.Mu magambo ye Ati:

“Twamaze kubona amakuru y’aho umubiri we ushobora kuba uri, turifuza kuwushyingura mu cyubahiro ahantu tuzi. N’aho yari atuye, mu matongo y’iwabo turi gushaka kuhatunganya mu kubungabunga amateka.”

Amabonekerwa ya Kibeho muri Nyaruguru yemejwe ku mugaragaro na Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2001, hemezwa ko ababonekwe ari abakobwa batatu barimo uyu MUKANGAGO Marie Claire witabye Imana, MUMUREKE Aphonsine wabaye umubikira akaba aba mu Butaliyani ndetse na MUKAMAZIMPAKA Anathalie ugituye i Kibeho avuga ko ari umubyeyi Bikira Maria wabimusabye.

Ibi bibaye nyuma y’uko n’ubundi muri iki cyumweru ubuyobozi bwa Diyoseze ya Gikongoro bwemeje ko muri Nyakanga uyu mwaka hazatangira kubakwa Basilica ya Kibeho izaba ari iya kabiri mu Rwanda nyuma y’iya Kabgayi ariko ikazaba iyiruta mu bunini kuko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe.

Uwo mushinga wadindijwe na Corona virusi gusa ukaba ari umushinga uzatwara agera kuri miliyoni 70 z’amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 71 z’amanyarwanda. Mbere ya Covid-19, Kibeho yakira abashyitsi bakora ubukerarugendo nyobokamana bari hagati y’ibihumbi 500 na 600 ku mwaka ariko mu gihe hibukwa amabonekerwa hakaba harateraniraga abagera ku bihimbi 40 umunsi imwe.

Mbere ya Covid 19 i Kibeho hateraniraga abantu benshi

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *