Umwe mu bashakaga guhirika ku buyobozi Rev.Nemeyabahizi, Umuvugizi w’itorero ECMI yasabye imbabazi

Umushumba mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International), witwa Rev.Habyarimana Emmanuel, ukorera umurimo muri ECMI/Kungo, umwe mubari bandikiye umuvugizi mukuru ku rwego rw’igihugu, Rev.Nemeyabahizi Jean Baptiste, bamusaba ko yava ku buyobozi, yanditse ibaruwa isaba imbabazi ku myitwarire idahwitse yagaragaje.
Mu ibaruwa Nkundagospel ifitiye kopi yanditse asaba imbabazi agira ati:
“Gusaba kwihanganira imyitwarire yanjye mwambonanye itaragushimishije. Nyakubahwa Muvugizi Mukuru , nshyingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Abaheburaho 12:14-15, n’Abaroma 12:18, nshyingiye no ku muhamagaro w’Imana mfite wo kuyikorera, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe kwihanganira imyitwarire yanjye yose mwambonanye yabababaje mu gihe cyose cy’imirimo y’itorero rya ECMI twahuriyemo…”
Rev. Habyarimana ni umwe mu bashumba begujwe n’Inama y’Ubutegetsi banga kwegura ku mirimo yabo bavuga ko bazayivaho aruko n’Umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste avuyeho kubera ko ngo atayobora itorero afite imiziro yo kuba atabana n’umuryango we.
Mu kiganiro cyihariye Rev.Nemeyabahizi yagiranye na Nkundagospel yatangaje ko kuba ari mu kigeragezo cyo kutabana neza n’uwo bashakanye bitatuma ava ku buyobozi kuko bigenze bityo yaba ahaye Satani urwaho. Ikindi kandi yemeza ko ataratandukana n’umugore we kuko isaha n’isaha Imana ishobora kongera kubahuza, akaba ariyo mpamvu yakomeje kwambara impeta.
Yagize ati: “Kuba ndi mu kigeragezo cyo kutabana neza n’umufasha wanjye ntimwari mukwiye kubyuririraho kuko ntawe bitabaho nubwo ntabibifuriza. Gusa muzirikane ko umugore wanjye nubwo tutabanye neza Imana ishobora byose ishobora kongera kuduhuza amakimbirane akarangira. Iyi niyo mpamvu nkomeza kwambara impeta twambikanye kuko twasezeranye ko tuzatandukanwa n’urupfu.”
Ni amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru Nkundagospel, Ubwo Inama y’Ubutegatsi (Conseil d’Administration ) yateraniye ku cyicaro gikuru cy’iri torero giherereye mu karere ka Musanze, aho abagize iyi nama bagarutse, imwe ku yindi, ku mabaruwa yagiye yandikirwa bamwe mu bashumba, basabwa guhindura imikorere ariko bikarangira badahindutse ahubwo nabo bakandika , baterana amagambo n’inzego zabandikiye aho gushyira mu bikorwa ibyo basabwaga mu mvugo no mu nyandiko ariko bagaragaza ko ibyagaragarijwe muri iyi nama y’ubutegetsi byose ari ibinyoma nkuko amwe mu maraporo n’amabaruwa Nkundagospel ifitiye kopi, yandikwaga n’abayobozi abigaragaza.
Iyi baruwa yanditswe nyuma y’aho umuvugizi mukuru w’itorero ECMI yitabaje inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo cya ECMI/Kungo nyuma yo gusanga abahoze ari abayobozi bakeguzwa ariko bakanga kurekura bahishye urufunguzo kugira ngo inama yari iteganyijwe kuhabera ntibe, dore ko abo barimo na Rev. Habyarimana banze kuyitabira kandi barayitumiwemo.
Bimwe mubyo bashinjwa byatumye begura harimo kunyereza umutungo ugizwe n’amafaranga, ubutaka ndetse n’ibinyabiziga no gushaka guhirika ubuyobozi buriho kugira ngo amakosa bakoze atazamenyekana ndetse no gusuzugura abayobozi.
Mu Nama y’Ubutegetsi iherutse kuba Umuvugizi Mukuru w’Itorero ECMI Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yagereranyi bamwe mu bahoze ari abayobozi bakeguzwa kubera gusahurira mu nduru, n’amasiha nyuma yo gusanga baratezaga induru kugira ngo abantu bite kuri iyo nduru birengagize ibyaha by’aba yise amasiha.

