“Unenga ibyo twakoze nabanze yerekane ibyo yakoze turebe ko we ntamakosa arimo”-Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live

 “Unenga ibyo twakoze nabanze yerekane ibyo yakoze turebe ko we ntamakosa arimo”-Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live

Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Bwana Nzizera Aimable yasubije abakomeje kunenga imitegurire y’igitaramo giherutse kuba ababwira uko ushaka kunenga iki gikorwa yashoyeho hafi miliyoni mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda (70,000,000 Frw) yabanza akerekana icyo yakoze ndetse uyu muyobozi ahamya ko ukora wese akosa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel yagize ati:

“Buriya umuntu wese ukora arakosa umuntu uzaza kunenga ibyo twakoze nawe azabanze yerekane ibyo yakoze turebe ko ntabibazo nawe yahuye nabyo, kandi bajye bamenya ko iyo ukora ugakosa iyo iba ari experience kuko ubutaha wihutira gukosora ya makosa. Ni nka kwakundi ubura icyo utuka inka, ukavuga uti dore igicebe cyayo. Umuntu afashe ibintu abishyizemo miliyoni ze 60 cyangwa 70 wowe uraje uje gutukana gusa ngo ibi bintu birapfuye birapfuye wowe nta kintu wakoze.” Arakomeza ati:

“Gospel yo mu Rwanda yari yarazimye, ko ntawundi muntu washoboye gufata bariya bahanzi ngo byibuze abashe kubahuriza hamwe? N’abahanzi ubwabo barambwiye ngo Aimable kuva twabaho muri gospel yo mu Rwanda ni ubwambere duhuriye no kumeza amwe tugasangira, ubundi bahoraga bafitanye ibibazo bashwana ariko ubu nibura bafite n’ikintu kibahuza bakanaganira.”

Rwanda Gospel Stars Live yaragambaniwe

“Twebwe twari dufite abantu batugambaniye , kuva kera ino concert abantu barayirwanyije kuko burya gospel yo mu Rwanda yari ifite abantu basa n’abayifashe mu maboko bagafata nk’abahanzi bagashaka kubashira mu gatebo kamwe ntibagire n’ikintu banabakorera gifatika, abo bantu bose bifuzaga ko twakorana ariko si uko njye nkora. Abo rero baba ari abanzi bari inyuma baba batifuza ko igikorwa gishobora kugenda neza.”

Abacuranzi bashobora kujyanwa mu nkiko

“Bariya bacuranzi muby’ukuri nari nabishyuye miliyoni ebyiri na magana cyenda hasigara imwe n’igice kandi nta muntu wishyuza atari yakora, wowe wakwishyuza utararangiza akazi kandi waratwaye 70% baguhe n’andi utaranakora? Ni gute ushobora gusobanura ukuntu ujya kuri stage ugacurangira abantu batanu, batandatu byagera saa ine z’ijoro uti sinsubirayo utaranyishyura asigaye, none se amafaranga twari tuyafite mu mufuka, ko hari ku cyumweru kandi ari nijoro banki zafunze? Urumva ni akagambane ni ibintu byaberaga aho ngaho bitanasobanutse.”

“Ubundi impamvu ya Rwanda Gospel Stars Live kwari ukugira ngo tugaragaze inyenyeri cyangwa impano abahanzi ba gospel bo mu Rwanda bafite tubashyire mu kibuga kugira ngo bigaragaze , nkubu tumaze kubona abaterankunga bazafasha ababaye ba ambasaderi b’abahanzi muri gospel byari gushoboka bite se badafite ikintu cyabahuje cyangwa badafite aho babarizwa? Rero amakosa yose abantu baba bavuga ni yayandi nyine ukora wese arakosa. Bariya bacuranzi nibinashoboka bazashyikirizwa inkiko kubera ko biriya bintu bakoze ni sakirirego kuko bariya bantu bagiye ku rubyiniro hari amasezerano dufitanye , ni gute umuntu ashobora kubona imbaga imbere ye afite inshingano yo kubashimisha ndetse afite amasezerano yagiranye n’uwamuhaye akazi byagera saa ine z’ijoro agasaba amafranga kandi azi neza ko ayo mafranga batayagendana, azi ko na banki zifunze ari ku cyumweru azi ko neza neza kuyabona bishobora guteza ikibazo?”

Abahanzi bo muri Rwanda Gospel Stars Live ni injijuke ntibakwemera kujya mu bintu bitabafitiye akamaro

“Muri Rwanda Gospel Stars Live harimo abahanzi 15 bose ni injiji kuburyo bajya mu kintu kidafite umumaro? Ubu wavuga ngo True Promises cyangwa Gisubizo ko bose harimo n’abadogiteri , muri Gisubizo umuntu urimo utarize ni ufite resence , none wowe wafata abadogiteri n’abarisansiye ukabashorera ukabajyana mu kintu kidasobanutse?”

Ikibazo cyatewe n’abagombaga gupima COVID, ubu barafunzwe

Ikibazo twagitewe n’umuntu waje gupima Covid , abantu kuza biteguye ko barabapima bagasanga byazambye polisi yamaze gutwara abo bantu byabaye ngombwa ko bajya kwipimisha hanze, nanjye ubwanjye nagiye kwipimisha hanze nyuma yo kumara amasaha abiri hanze nabuze aho nkura test ya Covid, kandi ari njye wa mbere uri gutegura icyo gikorwa, urumva niba ari njye wabiteguraga nkajya hanze nkamara amasaha abiri hanze y’ikigo urumva ntibyari byoroshye. Itsinda ryagombaga kudufasha muri porotokole ryarahageze ribura umuntu wabapima kuko abapimaga Covid bakoze icyaha cyo kujya bohereza mesaji abantu batapimwe hanyuma polisi irabafata ubu barafunzwe. Byabaye ngombwa ko abahanzi bose bajya kwipimisha basanga imirongo iruzuye , hasubiyeyo abantu barenze ibihumbi 5 , umuhanzi wa nyuma yamaze kwipimisha saa moya n’igice kandi ntabwo twari gutangira abahanzi badahari. Icyo nicyo kibazo cyabayeho.”

Iki gitaramo abantu batavuzeho rumwe cyabaye ku cyumweru, ku italiki ya 6 Werurwe 2022 muri Canal Olympia. Ni igitaramo cyari cyitezwemo ibitangaza dore ko cyanitabiriwe n’umuramyi w’icyamamare muri Afurika, Rose Muhando.

Israel Mbonyi yatsindiye igihembo gikuru cya miliyoni 7

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *