Upendo Ministry yashyize hanze indirimbo nshya “Songa Mbele” iri mu rurimi rw’igiswahili

 Upendo Ministry yashyize hanze indirimbo nshya “Songa Mbele” iri mu rurimi rw’igiswahili

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Upendo Ministry bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe harimo nka “Umujura“,“Wa mwenda”, “Hejuru y’ abami”, ubu bamaze gushyira hanze indirimbo y’ amajwi n’ amashusho iri mu rurimi rw’igiswahili yitwa “Songa mbele”.

Minisiteri ya Upendo (Upendo Ministries) yatangiye gukora umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2007. Abayinyijemo bwa mbere bakoze umuzingo (album) wa mbere w’ amajwi muri 2008, iyo alubumu bayise “Mfite Ibyiringiro”. Abaje babakurikiye (abinjiyemo nyuma) nabo bakomerejeho umushinga wo gukomeza gukora indirimbo z’ amajwi zagiye zinakundwa ndetse bakora n’ ibitaramo bitandukanye.

Muri 2018 mu kwezi kwa 2, bashyize hanze umuzingo w’ indirimbo z’ amajwi bise “Wa Mwenda”, ni igitaramo gikomeye cyabereye mu rusengero rwa Restoration Kimisagara.

Upendo Ministries ikomeye gahunda y’ivugabutumwa mu ndirimbo zitandukanye ubu bageze mu giswahili

Aimable Rutabara yaganiriye na NKUNDAGOSPEL, yagize ati “indirimbo songa mbele ni ndirimbo irimo ubutumwa bukomeza abantu ,ijambo ry,Imana niryo rivuga ngo mubwire abantu ibyururutsa imitima,songa mbele ivuga ngo komeza imbere.”

Umuyobozi yakomeje avuga ko abantu benshi bananijwe n’amateka yahahise habo ariko hari inkuru yihumure yuko Yesu yakubambiwe, yagize ati “ubutumwa burimo abantu bananijwe n’ibihe,abantu bananijwe n’amateka yibyo babayemo ,ibibazo bitandukanye ,inzitizi zitandukanye. ibigeragezo by’uburyo bwinshi ariko kandi hari inkuru nziza yihumure yuko ibyo byose bikugoye hari ubishoboye we yashenjaguriwe ibicumuro byacu ,igihano cyaduheshaga amahoro cyari kuri we ni Yesu mwana w’intama w,Imana. ibyo byose arabishoboye bimuzanire abikwikorerere, Witinyishwa na byose bikugoye ,intambara ,amakuba ,inzara,amadeni ,ubushomeri,abasha ku kuruhura niwe mahoro yuzuye mwizere umuhange amaso wicika intege ,senga ,soma ijambo ry,Imana wewe songa mbele.”.

Songa mbele indirimbo iri gufasha imitima ya benshi muri iyi minsi

Agana k’ umusozo w’ ikiganiro yagiranaga na NKUNDAGOSPEL, umuyobozi yashimiye ababashyigikiye muri uyu mushinga agira ati “Hanyuma dufite izindi video ndetse na audio zigera muri eshanu ziri studio zizagenda zibageraho vuba,hari video y’indirimbo “Umwenda ukingirije ahera” ,” Hejuru y’abami”,”Wamenye kera”.izi zose ziragenda zisohoka vuba cyane ndetse hari na audio y’indirimbo “Yakobo” ,ni zindi ziri gutunganywa tuzazibagezaho vuba cyane. uwashaka kuduha igitekerezo yaca ku mbuga zacu instagram ndetse na shene ya Youtube (Upendo ministry) yatwandikira.”

Yasoje asaba abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gushyigikira ivugabutumwa, ati “Turabakunda abakunzi bacu ,abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ,abachristo mwese turayibatuye mwe gucika intege. mukomeze mu muhange amaso ,kumuhanga amaso iteka bizadukiza intege nke.”

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA SONGA MBELE YA UPENDO MINISTRY

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.