Urusengero rwa Satani rwareze ikigo cy’amashuri cyanze gushyiraho club y’abasenga Satani nyuma y’amasomo

 Urusengero rwa Satani rwareze ikigo cy’amashuri cyanze gushyiraho club y’abasenga Satani nyuma y’amasomo

Urusengero rwitiriwe Satani,The Satanic Temple, rwamaze kujyana mu rukiko ikigo cya Pennsylvania elementary school nyuma y’igihe gito habaye amatora mu karere maze bagatera utwatsi igitekerezo cy’umubyeyi umwe wifuje ko hakorwa club y’abana batagira idini, ikitwa ‘after-school Satan club’.

Iki kigo cyitwa Dillsburg-based Northern York County School Board cyamaganiye kure iki gitekerezo nyuma y’aho abantu 8 mu bantu 9 batoye ko iyo club itabaho maze igitekerezo kigashyigikirwa n’umuntu umwe gusa.

Uyu mubyeyi witwa Samantha Groomer, wazanye iki gitekerezo yavuze ko iyi club yaba igamije gukura mu bwigunge bamwe mu banyeshuri badafite idini babarizwamo nkuko bikorwa mu yandi mashuri hirya no hino muri ako karere.

Abantu benshi biganjemo ababyeyi bari bitabiriye iyo nama yabereye Pennsylvania bakomye amashyi nyuma y’aho icyo gitekerezo gitewe utwatsi, nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe n’ikinyamakuru York Daily Record.

Umuyobozi w’urwo rusengero rwa Satani, Satanic Temple, Lucien Greaves yavuze ko ibyo abo bakoze bitemewe n’amategeko ndetse abasezeranya ko azakomeza kwiyambaza ubutabera kugeza ubwo ako karengane gacitse.

Ikinyamakuru gikorera muri ako gace cyitwa WHP-TV cyatangaje ko, Mathew Kezhaya, umwe mu bayobozi bakomeye ba The Satanic Temple, yavuze ko abo babyeyi bari gukora ivangura rishingiye ku madini bigatuma abasenga Satani bahezwa.

Kezhaya akomeza avuga ko babwiwe ko baramutse bakuyeho izina Satani bishobora gutuma amahirwe yo kwemera iyo club yiyongera, ibyo akabifata nko kubangamira uburenganzira bw’agatsiko k’abantu runaka.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *