USA: Abakristu bahamagariwe kwamagana imikino ya Olempike
Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira ukwishyira ukizana kw’amadini muri Amerika yahamagariye abakristu kwamagana imikino ya Olempike iteganyijwe kubera Beijing, mu gihugu cy’Ubushinwa bitewe n’uko Ubushinwa bukomeje gutoteza abakristu.
David Curry, umuyobozi ushinzwe kugenzura itotezwa rikorerwa abakristu muri America yagarutse ku myanzuro mini Ubushinwa buherutse gufatira abakristu n’andi madini, mu kiganiro n’abanyaakuru cyabaye Ku wa 3.
Mu gihe uyu muryango Open Doors USA washyize Ubushinwa ku mwanya wa 17, mu bihugu bya mbere 50 bitoteza abakristu.
Curry yavuze ko iyi mikino ya Olempike iteganyijwe kuba Ku wa 4 Gashyantare ari urugero rwiza rugaragaza ko Ubushinwa buri kwihishya inyuma ya siporo no gushora mu bikorwaremezo kugira ngo bahume amaso imiryango mpuzamahanga ngo itabona uburyo iki gihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe Curry yakezaga ingoma ya Biden yakomeje avuga ko buri mukristu wese agomba kwifatanya n’abanga ako karengane. Yagize ati:
“Open Doors USA … irahamagarira buri mukristu wese kwifatanya natwe mu kwamagana imikino ya Olempiki tugamije kwifatanya na bashiki bacu na basaza bacu b’abakristu bari gutotezwa mu Bushinwa bazira imyemerere yabo.
Ntabwo ari Curry gusa uhamagariye abantu kwamagana iyi mikino ya Olempike 2022, kuko n’uwitwa Laura Ingraham nawe yatangije ubukangurambaga bwo kwamagana iyi mikino n’abayitera inkunga aribo: Airbnb, Bridgestone, Coca-Cola, Panasonic, Samsung, Toyota na Visa.