Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
USA: Frank Barker washinze itorero ry’abapresipiteriyene ku isi yapfuye ;menya amateka ye
Umuhanga muri tewologiya akaba inzobere, umusesenguzi umuvugabutumwa akaba umwe bashinze “ Briawood Presbitary Church” muri Birmingham n’ibindi mirimo ikomeye ya gikristo , Frank Barker yapfuye afite imyaka 89 muri Amerika mu mujyi wa Alabama.
Itorero ry’Abapresipiteriyene ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Umupasiteri w’igihe cyose yapfuye kuri uyu wambere 27/12/2021 azize umutima.
Pasiteri Barker yashinze itorero rya “ Briarwood Presbitery Church muwa 1960 aho ryatangiranye abayoboke batarenze 20 nkuko ikinyamakuru cya PSA cyabitangaje. Yayoboye iri torero kuva rishinzwe aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru 1999 ryujuje abayoboke 4000 nkuko urubuga rw’itorero ryabo rwabitangaje.nyuma yaje no gushing ikigo cya Briarwood Christian School mu 1965 ndetse na seminari ya tewologiya ya Birmingham 1972, ibi kandi byose yabifatanyaga no kuba ari umushumba w’itorero.
Pasiteri Barker yanditse ibitabo byinshi bitandukanye birimo “ A Living Hope, Encouters with Jesus and First Timothy”. Azibukirwa byimazeyo uko yitangiraga akazi kandi akabikorana umutima we wose. Yagize uruhare kandi mu gushing umuryango w’ivugabutumwa mpuzamahanga w’abanyeshuri “Campus Outreach, a network of International ministries” bo muri kaminuza haba muri Amerika ndetse no ku isi yose muri rusange.