USA: Joy Stamey yabatijwe afite imyaka 86 bitangaza abantu

 USA: Joy Stamey yabatijwe afite imyaka 86 bitangaza abantu

Umukecuru witwa Joy Stamey, usengera mu itorero rya Liberty Live Church, riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka Hampton, yatangaje benshi ubwo yafataga umwanzuro wo kubatizwa afite imyaka 86.

Nkuko tubikesha UCN, uyu mukecuru ngo impamvu yatinze kubatizwa ngo nuko yakuze abitinya cyane ndetse ngo yanga amazi cyane ngo kuko hari ibintu bibi yagiye abona mu buzima abitewe n’amazi.


Joy yagize ati:” Mu buzima bwanjye nakuze ntinya kubatizwa ndetse nanga amazi ariko uko nagiye nkura nakomeje kwiyumvisha ko kubatizwa ari ngombwa. Uyu munsi navuga ko ari cyo gikorwa gikomeye nkoze mu buzima bwanjye.”

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’itorero Liberty Live Church uyu mukecuru asengeramo, Pst Zac Ethridge, ngo ukubatizwa k’uyu mucecuru kwatumye abantu batari bake bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wa bo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *