USA:Florentine Umutoni yinjiranye imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana

 USA:Florentine Umutoni yinjiranye imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzikazi nyarwanda Florentine Umutoni ukomoka mu Karere ka Gakenke, ariko ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya Arizona, nyuma yuko mu cyumweru gishize yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Subiza amaso inyuma”, yatangaje ko mu minsi ya vuba agiye kongera guha abakunzi be ikindi gihangano cy’umwuka.

Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye n’umunyamakuru wa nkundagospel yagize ati:

” Nafashe umwanzuro wo kuririmba kugira ngo ntange ubutumwa bwiza kandi bugere naho njyewe ntagera. Mfite indi ndirimbo nayo irasohoka vuba.”

Umuramyi Florentine Umutoni amaze gukora indirimbo imwe gusa aratanga icyizere cy’uko impano ye izagera kure.

Kanda hano urebe iyo ndirimbo

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *