USA:Hagiye kuba igiterane cyo kubohoka no kwakira gutabarwa n’Imana

 USA:Hagiye kuba igiterane cyo kubohoka no kwakira gutabarwa n’Imana

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ,umuryango w’ivugabutumwa Jesus Heals Gospel campaign wateguye igiterane cyo kubohoka no kwakira ibitangaza.Ni igiterane kizatangira saa mbiri za nimugoroba kugeza saa yine.

Iki giterane kizabera ku murongo wa Facebook na youtube bya David N Sackey.Ni igiterane kandi kizayoborwa n’Umushumba akaba n’umuvugabutumwa Mpuzamahanga  Rev David Sackey.

Kimwe mu bizaranga iki giterane ni ijambo ry’Imana ndetse no gusengera abantu bafite indwara ,ibibazo bibagoye n’ibindi.Hazaba kandi hari abaririmbyi bazafasha mu kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muvugabutumwa  yatangaje ko benshi bazasubizwa ndetse bagahura n’igitangaza cy’Imana muri iki giterane cy’amasengesho.Uretse kandi iki giterane uyu muryango usanzwe ugira ibiterane nk’ibi buri kwezi..Hateganijwe kandi ko uzakomeza gukora ibiterane nk’ibi mu Rwanda mu Burundi no muri Tanzania.

Uyu muryango kandi wagiye ugeza ubutumwa muri Guatemala,Minnesota, Wisconsin, South Dakota, Dallas, n’ahandi. 

Integuza y’igiterane

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.