Uwamahoro wamenyekanye nk’Intare y’ingore muri filimi yakebuye urubyiruko rwirirwa kuri YouTube rwambaye ubusa

 Uwamahoro wamenyekanye nk’Intare y’ingore muri filimi yakebuye urubyiruko rwirirwa kuri YouTube rwambaye ubusa

Léonidas Muhire

Uwamahoro Antoinette wamamaye nk’intare y’ingore ndetse n’andi menshi atandukanye nka Siperansiya yahishuye ko burya umwuga wo gukina filimi awubangikanya no kuvuga ubutumwa bwiza.

Mu kibwirizwa yatangiye kuri rumwe mu nsengero kigatambuka kuri Himbaza Tv kuri uyu wa 10 Gashyantare, uyu muvugabutumwa yafashije imbaga yari iteraniye aho a uyisangiza ubutumwa bwiza ndetse banafatanya guhimbaza Imana.Mu kibwirizwa yahaye abari muri iryo teraniro, Uwamahoro yigishije ku gukorana n’Imana mu buzima bwa buri munsi ndetse agaruka no ku rubyiruko rw’iyi minsi mu kutubahisha Uwiteka ahubwo bagahugira mu by’isi bibagusha mu bishuko. Ati:

‘’Urubyiruko rwinshi ubu ngubu ku maq ‘Youtube’ biteye ubwoba…. Barabafata bati ngwino wowe uzambara gutya bakagukoresha ikiganiro wambaye ubusa kugira ngo bagire aba followers benshi, murumva ari byo? Abahungu na bo ni uko. Mutekereze icyo kintu”.

Yaboneyeho kandi gusaba urubyiruko gutumira Imana mu bucuti bafitanye niba koko bashaka kuzashyingiranwa ndetse ntibibagirwe kwiragiza Imana muri byose.

Mu buhamya yatanze ubwo yabwirizaga, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 yagipingaga ariko ko yaje kubona Imana ishobora byose ubwo yakirwaraga na we ariko ku bw’amahirwe akaza gukira agakomeza ubuzima bwe busanzwe. Yavuze ati:

‘’Reka rero bazampe kujya gukora ‘publicité’ ndagenda njya mu barwayi runaka.. Mpageze umunsi wa gatatu nange baranyanduza kuko naragendaga nkababwira ariko nkababwira bitandimo… Sinigeze nsaba Imana nti mbabarira ubwo ngiye hariya nange ukindenze. Numvaga ari ibintu babeshya. Imana iravuga iti ‘reka nkwereke’, ku munsi wa gatatu mba ndakirwaye. Ariko nkirwaye nabonye ko Imana ishaka kunyigishiriza muri bariya bantu kugira ngo nanjye menye yuko bariya bantu ngomba kubasabira”.

Akomeza avuga ko “yifitemo impano yo gusengera abarwayi ariko ko atari yigeze abyitaho ngo asengere abandi barwaye kugeza ubwo na we arwaye ‘Delta’ akajya kuri bomboni aho bamwe mu bo bari kumwe bagiye bapfa bapinga gusenga noneho na we ahigira kwizera Uwiteka muri byose no gusenga yisengera kandi asengera n’abandi noneho.”

Ku bijyanye n’umwuga we wo gukina filimi Antoinette Uwamahoro

yavuze ko ibyo akina biba bigamije gukebura rubanda ngo bere imbuto ariko ko kuri we umusitari ari umuntu ugendera mu nzira z’Uwiteka. Ati:

’’Noneho twebwe turashaka kuba abasitari ba Yesu. Umusitari ni umuntu usenga. Umusitari ni umuntu wuzuye umwuka wera. Umusitari ni umuntu uri mu mirimo ye yose abantu bamubona ko ari umuntu w’Imana wuzuye umwuka wera ugira urukundo,usenga”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.