Uwampa guhitamo nakongera nkaguhitamo! Umugore wa Meddy yamuteye imitoma ikomeye

 Uwampa guhitamo nakongera nkaguhitamo! Umugore wa Meddy yamuteye imitoma ikomeye

Umuhanzi Meddy wafashe umwanzuro wo gukora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana gusa yatewe imitoma n’umugore we Mimi, ku munsi bishimira umwaka bamaze babana , maze avuga ko ariyo mpano ikomeye Imana yamuhaye mu buzima bwe.

Mimi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye byimazeyo umugabo we nk’umugabo uzi kubahiriza inshingano ze kandi neza avuga ko yishimira kuba amufite nk’impano yagenewe na Nyagasani, nawo aboneraho kandi gushimira zimwe mu nshuti z’uyu muryango agaruka kuri The Ben nk’inshuti y’akadasohoka bafite ibaba hafi umunsi ku wundi.

Yagize ati” Warakoze kuba impamvu yo kumwenyura kwange. Ndashaka kugushimira ko utabaye umufatanyabikorwa gusa ahubwo wanabaye umubyeyi mwiza wa Myla( Umukobwa wabo w’imfura), mbaye ndi uhitamo nakongera nkaguhitamo, ni wowe nifuza ubuzima bwange bwose, uri impano ikomeye nahawe umunsi mwiza rukundo rwange ndagukunda”.

Ni ibyishimo bikomeye kuri Meddy ndetse n’umugore we ubu bizihiza umwaka bamaze babana akarusho ubu bakaba ari batatu kuko aba bombi baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 bwitabiriwa n’ibyamamare bya hano mu Rwanda biganje mu muziki ndetse bamwe baranamuririmbiye abandi bari bamugaragiye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *