Saint Valentin: Uwanyirigira Monique wo muri Christus Regnat afatanyije na Marius Bison basohoye indirimbo nshya

 Saint Valentin: Uwanyirigira Monique wo muri Christus Regnat afatanyije na Marius Bison basohoye indirimbo nshya

Abanyamuziki gatolika, Monique Uwanyirigira afatanyije na Marius Bison bakoze mu nganzo bazanira abakunzi babo indirimbo nshya yitwa ‘Karabo keza’ bifuriza abakunzi babo umunsi mukuru mwiza wa Saint Valentin, ufatwa nk’umunsi mukuru w’abakundana.

Iyi ndirimbo ya Monique Uwanyirigira irimo amagambo y’imitoma asa n’ayo mu ‘Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomoni’. Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati:

“Urihariye ntusanzwe mukunzi uteye ubwuzu mukundwa wantwaye umutima wose my valantine’s.” Monique Uwanyirigira akomeza agira ati:

“Ndishimye iteka mukunzi Runyenyeri, urwo ngukunda ntamupaka rugira rwarakuze rurasagamba my Valentine’s. Uyu munsi ni umunsi w’abakundana, igihe cyose ibyiyumviro byanjye urabizi, uhari mba niyumva neza Rugwiro my Valentine’s.”

Umunyamuziki Marius Bison wafashije Monique Uwanyirigira nawe yumvikana aririmba ati:

“Nezezwa no kuba hamwe nawe uwanjye ni wowe njyewe ubwanjye, uhora iteka uri muri njye my Valentine’s. Uramwenyura ngasusuruka rukundo, unkoraho n’ikiganza buhoro nkanezerwa bisumbye ibindi my Valentine’s.”

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel Monique Uwanyirigira yavuze ko abakunzi be abateganyirije byinshi. Yagize ati:

“Ndifuza gukomeza umuziki nkabagezaho ibyiza dore ko mfite izigera kuri 7 ntarashyira hanze. Mu gusoza ndasaba abakunzi banjye kujya bareba indirimbo zanjye bakora share, subscribe, comment, na like, binyereka ko bampoza ku mutima kandi bimfasha kugira courage ngakora n’izindi ndirimbo. Abashaka kureba ibihangano byanjye,

kuri YouTube nitwa momo de Jesus Christ.”

Ubusanzwe Monique Uwanyirigira ni umuhanzi w’umubyeyi ubarizwa muri Kiliziya gatolika. Yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2004 aririmba muri korali ikorera ubutumwa muri paruwasi ya Gikondo, gusa uyu munsi ari gukorera umurimo w’Imana muri korali yitwa Christus Regnat ikorera ubutumwa muri Regina Pacis i Remera.

Uyu muhanzi uhamya ko umuziki ari ubuzima bwe, ubwo yatangiraga gukora indirimbo ku giti cye, yatangiriye ku ndirimbo yitwa ‘Ave Maria’, akurikizaho iyitwa ‘Nshime Imana’, akora iyitwa ‘Turaje’, none ubu asohoye iyitwa ‘Karabo keza’ ivuga ku munsi wahariwe abakundana.

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Karabo keza’ yakozwe na producer umenyerewe cyane mu ndirimbo gatolika, Emmy Pro ndetse na mugenzi we Aime Pride atunganya amashusho. Aba bombi bazwi mu itsinda ryitwa ‘Catholic All Stars, rizwi gusubiramo indirimbo za Kiliziya gatolika mu buryo bugezweho.

Kanda hano urebe indirimbi nshya
Marius Bison na Monique Uwanyirigira
Monique Uwanyirigira
Marius Bison ni umunyamuziki ukomeye

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *