Uwatangije urusengero rwa Satani muri Afurika y’Epfo yakiriye Yesu

 Uwatangije urusengero rwa Satani muri Afurika y’Epfo yakiriye Yesu

Uyu munsi taliki ya 7 Nyakanga 2022, inkuru iri ku rupapuro rw’imbere mu binyamakuru mpuzamahanga ni iy’umugabo witwa Riaan Swiegelaar, watangije idini ry’abayoboke ba Satani muri Africa y’Epfo, watangaje ko yamaze kwegurira ubuzima bwe Yesu Kristo ndetse akanatera umugongo iryo dini ryasengaga Satani.

Riaan Swiegelaar, watangije uyu muryango abinyujije kuri Facebook yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuwuvamo kubera ko yabonaga waramwangije, ndetse anahishura ko benshi mu bayoboke b’uwo muryango bangirika mu buryo bumeze kimwe.

Gusa uyu mugabo ahamya ko nubwo yavuye muri uyu muryango ariko wamaze kwaguka cyane ndetse anahishura ko watangiye kera we akaba yari ashinzwe iyamamazabikorwa. Yagize ati:

“Uyu muryango ni mugari cyane ndetse hari byinshi ntababwira kuko nasinye amasezerano yo kutazamena amabanga. Gusa uyu muryango wahozeho kuva na kera njye nari nshinzwe iyamamazabikorwa.”

Uru rusengero rwa Shitani rwo muri Afurika y’Epfo rwemeje iby’aya makuru y’isezera ry’uwari umuyobozi waryo, banamushimira uruhari yagize mu iterambere ryabo.

Source: algoafm.co.za

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.