Uwera Sarah Sanyu yashyize hanze indirimbo yise “Nitashinda”abwira abantu kudacika intege

 Uwera Sarah Sanyu yashyize hanze indirimbo yise “Nitashinda”abwira abantu kudacika intege

Sarah Sanyu Uwera umwe mu baririmbyi babahaga muri Ambassadors of Christ Choir, akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Nitashinda’ ni ndirimbo ifite ubutumwa bukangurira abantu kudacika intege n’ubwo ibyo baba bagerageza kugeraho bidakunda cyangwa bafite ibibaremereye.


Sarah Sanyu Uwera amaze igihe gito atagiye umuziki uhimbaza Imana ku giti cye, amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’amagambo aba agize indirimbo ze kandi nta washidikanya ku buhanga bwe mu kuririmba,nyuma ya mezi abiri ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yitwa “Mwana wanjye” yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yasohokanye n’amashusho iri mu rurimi rw’igiswahili.

Indirimbo nshya ‘Nitashinda’ (Nzatsinda) ya Sarah Sanyu Uwera yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo, ikaba irimo ubutumwa bukangurira abantu kudacika intege n’ubwo ibyo baba bagerageza kugeraho bidakunda cyangwa bafite ibibaremereye, ikabibutsa ko Imana ihari kandi hamwe no kudacika intege Imana isubiriza igihe. Ni indirimbo yakoze mu rurimi rw’Igiswahili agendeye ku byifuzo by’abakunzi be.

Kayumba Aimé umugabo wa Sarah Sanyu Uwera akaba n’Umujyanama we mu bijyanye n’umuziki, yavuze  ko bakoze iyi ndirimbo mu rurimi rw’amahanga mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka. Yavuze ko n’abantu batumva Igiswahili babazirikanye, babasemurira mu Kinyarwanda.

Yagize ati “Twayikoze mu Giswahili kubera abakunzi bacu babisabye ariko twifuzaga ko ubu butumwa bwagera no kuri benshi cyane ko n’abanyarwanda benshi bumva igiswahili, ariko n’abatacyumva twabasemuriye mu Kinyarwanda hasi barabibona”.

 Kayumba intumbero Sarah Uwera afite turifuza kuzaba ko  hari umusanzu twazatanga mu ivugabutumwa rikoresheje indirimbo dufite n’ibihangano.

Yavuze ko hari ibikorwa byinshi uyu muhanzikazi ateganya gukora muri uyu mwaka. Ati “Imishinga irahari myinshi, hari indirimbo zindi zarangiye ubu turi gukorera amashusho, ku bwo gufashwa n’Imana abakunzi bacu tubana nabo tubaha indirimbo nshya kandi zabafasha kwegera Imana”.

Kayumba yavuze ko indirimbo za Sarah harimo izo yamwandikiye ndetse n’izo uyu muhanzikazi yiyandikiye. Ati “Oya ntabwo indirimbo zose ari njye uzandika …Hari izo nanditse n’izo nagizemo uruhare ariko si zose”. Abajijwe niba ateganya kuzakorana indirimbo n’umugore we na cyane ko bose ari abanyamuziki, yagize ati “Ibyo gufatanya mu ndirimbo kuri ubu ntabyo nteganya”.

Kayumba Aimé ni umugabo wa Sarah akaba n’umujyanama we mu muziki

Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018. Bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu Ukuboza mu 2019. Mu mpera za 2020 ni bwo Sarah yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yasohotse mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ajya hanze muri Werurwe 2021. Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

UMVA HANO INDIRIMBO YA SARAH UWERA SANYU YISE “NITASHINDA”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.