Uwiyitaga umuhanuzi akarongora umwana we n’abandi 20 harimo n’abataruruzuza imyaka yatawe muri yombi

 Uwiyitaga umuhanuzi akarongora umwana we n’abandi 20 harimo n’abataruruzuza imyaka yatawe muri yombi

Uwiyitaga umuhanuzi muri Arizona ho muri USA yatawe muri yombi ashinjwa gushyingiranwa n’abagore 20 barimo 9 batagejeje ku myaka 15 y’amavuko n’umukobwa we nkuko FBI yabitangaje.

Bwana Samuel Rappylee Bateman w’imyaka 46 ni umuyobozi w’idini ry’abiyemeje gushyingiranwa n’abagore benshi rizwi nka Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS).

Muri 2019, Bateman yatangiye kwiyita umuhanuzi ndetse agaragaza ko afite umugambi wo gushyingiranwa n’umukobwa we nkuko byabwiwe ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza.

Mu birego byatangajwe na FBI, Bateman yarongoye abagore 20 biganjemo abato batarengeje imyaka 15, abakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo gusambanira mu kivunge no kubacuruza.

Kimwe mu byaha bikomeye ashinjwa harimo ko yategetse abagabo 3 gusambanya abakobwa be barimo uw’imyaka 12, babikora areba.

Bateman yavuze ko abakobwa be batanze ubuzima bwabo ku mana ndetse yongeraho ati “Imana izavura imibiri yabo ndetse bongere bagire ubuzima bwiza.”

Bateman yatawe muri yombi muri Nzeri ari kwambutsa abakobwa bato mu yindi leta bari mu modoka yarimo intebe n’indobo zo kwihereramo.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *