Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya “Arakiza”

 Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya “Arakiza”

Itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Vestine na Dorcas ryashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise “Arakiza” irimo amagambo avuga imirimo itangaje Imana igenda ikora.

Iyi ndirimbo iryoheye amaso n’amatwi itangira igira iti:” Hari izina ridasanzwe imirimo yaryo irahambaye cyane, uwayirondora igarukiro ntiyaribona.” Bakomeza baririmba bahamya ko Imana ikomeye bagira bati:

“Ntajya atsindwa, ntananirwa, ubuhanga n’ububasha bwe ni inkuru y’amahanga…Arazura akazura n’abagihagaze. Yesu arakiza n’inkovu zigashira.”

Mu kiganiro bagiriye kuri sheni ya YouTube ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ureberera inyungu mu muziki wabo, batangaje ko iyi ndirimbo yabavunnye cyane kubera ibyo basabwe gukora hafatwa amashusho y’iyi ndirimbo, harimo nko kurizwa ikigega kire kire, gukama ndetse n’ibindi, ibi bakabiheraho basaba abakunzi babo gukomeza gukunda iyi ndirimbo.

Vestine na Dorcas ni abahanzi bazwiho guca agahigo ko gusohora indirimbo ikarebwa n’abantu benshi mu gihe gito ku rubuga rwa Youtube. Indirimbo baherukaga gusohora yitwa” Si bayali” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’amezi 3 gusa imaze isohotse.

Kanda hano urebe iyi ndirimbo

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *