Vestine yasutse amarira, Dorcas asaba amasengesho mu kizamini cya Leta ubwo M. Irénée yabahaga impanuro za kibyeyi abaherekeje ku ishuri

Itsinda ry’abaramyi Vestine na Dorcas
Ni muri Video yatangajwe ku rubuga rwa YouTube rwa MIE EMPIRE kuri uyu wa 27 Mata 2022 ubwo umunyamakuru Irénée yerekezaga i Musanze iwabo wa Vestine na Dorcas ngo abafashe gusubira ku ishuri no kuba basezeye ku bakunzi babo. Ubwo rero bari berekezaga aho Dorcas yiga, mukuru we Vestine yaje guturika ararira bitewe no kuba agiye gusubira ku ishuri kandi igihembwe gushize umusaruro utarabaye mwiza cyane. Dorcas na Irénée bahise bamwihanganisha ndetse bamusaba kumenya aho bitagenze neza akazahakosora muri iki gihembwe.
Dorcas we nta kindi yisabiye abakunzi be uretse amasengesho ku itariki ya 25 Nyakanga ubwo azaba yicaye imbere y’ikizamini cya Leta gisoza Ikiciro Rusange (Tronc-commun). Yagize ati: ”Mu kwa karindwi ku itariki 25 unkunda wese azabe yiherereye. Azabe ari ahantu ari kuvuga ngo Mana Dorcas Mana Dorcas”.
Umunyamakuru M. Irénée akanaba umujyanama w’aba bahanzikazi mu muziki, yabagiriye inama nk’umuntu mukuru ababwira ko kubangikanya amasomo no kwamamara bisaba kugerageza kwitwara neza nk’umuntu uba ari umusitari ukunzwe ngo hatagira umucishamo ijisho.
Muri icyo kiganiro aba bahanzi bateguje indirimbo yabo izasohoka yitwa Arakiza gusa ikazaca kuri YouTube channel yitwa MIE Musics itandukanye na MIE EMPIRE yari isanzwe inyuraho izindi bakoze mwakunze cyane zirimo na Si Bayali iheruka. Aba bahanzikazi bamaze igihe gito mu muziki gusa bamaze gukora indirimbo 6 zakunzwe bikomeye dore ko eshanu za mbere nta yo iri munsi ya miliyoni 3 z’abantu bayirebye kuri YouTube mu gihe Si Bayali yo igejeje muri miliyoni n’abantu ibihumbi 300 bayirebye mu gihe kingana nk’ukwezi imaze isohotse.