Video: Aimé UWIMANA yashyize hanze indirimbo yahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko

 Video: Aimé UWIMANA yashyize hanze indirimbo yahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko

Umuramyi Aimé UWIMANA uri mu byamaze igihe kinini muri gospel nyarwanda kuri iyi sabukuru ye y’amavuko yashyize hanze indirimbo nshya yise Mpanze Amaso Kristo yakoze.mu Muri iyi ndirimbo ye, avuga ko ahanze amaso Kristo kuko ubwami bwe bugera no hakurya y’urupfu akaba adatsindwa n’ibihe. Ni indirimbo yasohokeye rimwe n’amashusho yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.

Aimé UWIMANA wanaraye atunguranye akagaragara mu gitaramo ‘Kigali Gospel Fest’ cyahurije hamwe Abaramyi nka Alex DUSABE, Israël MBONYI na Papi Clever muri Car Free Zone, muri iyi ndirimbo ye nshya aragira ati: “Mpanze amaso umusaraba, mpanze amaso Kristo we banze ryo kwizera, imfura yo kuzuka, ndavuga utananirwa udatsindwa n’ibihe, ubwami bwe bugera no hakurya y’urupfu. Ndaririmbira ishimwe Umwami uhoraho, izina rye risumba amajuru, yatubereye ibendera, intsinzi ihoraho, izina rye ni El-Shaddai, ashobora byose”.

Indirimbo nshya ya Aimé UWIMANA yahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko yizihiza buri tariki 20 Gicurasi. UWIMANA wakiriye agakiza mu mwaka wa 1993, afatwa nk’umubyeyi w’abaramyi mu Rwanda ari nayo mpamvu bamwita Bishop wabo. Ni umwanditsi w’umuhanga cyane ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Ninjiye Ahera, Turirimbire Uwiteka yakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahumuriza benshi bari bafite imitima imenetse, Nyibutsa, Ntundekure, Une Lettre d’Amour n’izindi nyinshi.

Mwareba iyi ndirimbo nshya munyuze hano

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *