Video: Aline Gahongayire yagize ikiniga ararira mu bukwe bw’umukobwa we

 Video: Aline Gahongayire yagize ikiniga ararira mu bukwe bw’umukobwa we

Ruhangwamboni mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasutse amarangamutima ararira ubwo yari mu bukwe bw’umukobwa we Josiane, ariko wamenyekanye ku izina rya Peace, yahimbwe n’umubyeyi we wa kabiri, Aline Gahongayire, binyuze mu muryango ‘Ndineza Organisation’ wamureze kuva akiri muto.

Aline Gahongayire yatewe ikiniga n’ibyishimo avuga ko inshuro nyinshi uyu mukobwa yagerageje kwiyahura, yemwe na nyuma yuko atangiye kurerwa na ‘Ndineza Organisation’ ariko Imana igakinga akaboko kugeza ubwo agaruye ibyiringiro ndetse akaba yakoze ubukwe.

Uyu muramyi Gahongayire yabwiye umunyamakuru wa Nkunda Gospel ati:” Uyu munsi Wenda bari kuba bampamagaye ngo njye gushyingura kuko uyu mukobwa yagerageje kwiyahura kenshi ariko uyu munsi sinashyinguye ahubwo nashyingiye.”

Peace wasezeranye n’umugabo we Janvier, ubusanzwe yavutse Ku wa 7 Kamena 1997, nyuma yaje gufatwa ku ngufu na se umubyara ndetse anamwanduza virusi itera Sida, ubwo yari hagati y’imyaka 5 na 14.”

Uyu mukobwa yaje kugira amahirwe yakirwa n’umuryango witwa ‘Ndineza Organisation’ washinzwe na Aline Gahongayire maze uramurera yisanga mu muryango w’abandi bakobwa bahuje nawe ikibazo, aho baganira hagati yabo bagamije kuvurana ibikomere.

Ubu bukwe bwabaye ku italiki ya 29 Mutara 2022 ndetse burangwa n’udushya twinshi, dore ko Aline Gahongayire yaririmbiye abageni bigatinda.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.