Vidéo: Couple ya Rene Patrick na Tracy Agasaro yahuguye abifuza kurushinga

 Vidéo: Couple ya Rene Patrick na Tracy Agasaro yahuguye abifuza kurushinga

Umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, René Patrick n’umufasha we Tracy Agasaro, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, bagaragaye kuri shene ya YouTube yitwa ‘Himbaza’ batanga inama kubifuza gushinga urugo,aho babagiriye inama yo kudashukwa n’uko umuntu agaragara inyuma gusa, ko ahubwo bari bakwiye kureba ibirenze ibyo.

Umuramyi Patrick yavuze ko hari abakora amakosa akomeye yo kureba ikimero mbere yo gukunda, bityo ugasanga umwe yishakira umuntu ubyibushye undi ati ndishakira unanutse ariko bakirengagiza ko abantu bose Imana yaremye ari beza. Yagize ati:

“Uko byagenda kose Imana ifite igihe cyayo cyiza kandi kizanyura ubuzima bwawe, iyo ugerageje gukora ikintu mbere y’igihe…urabizi ko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘iyihuse yabyaye ibihumye’. Nubwo bigoye kubyiyumvisha ariko ukwiye kwizera ko Imana ari yo igena ibihe byose. Imana igufitiye imigambi myiza uko waba uri kose, aho waba uri hose, indeshyo yawe uko yaba iri kose. Hari abavuga ngo umuntu arabyibushye abandi bati arananutse ariko Imana yaremye ibintu byiza kandi mu gihe cyayo. Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ibonye byose ari byiza iravuga ngo bibeho.”

Umufasha we, Agasaro kandi ntiyanyuranyije nawe kuko yashimangiye ko utari ukwiye gukunda umuntu kubera ibyo afite, ahubwo wari ukwiye kumukunda kubera uwo ari we. Yagize ati:

“Kunda umuntu kubera icyo ari cyo ntukunde umuntu kubera ibyo afite. Kunda umuntu kuburyo iyo muri kumwe bigufasha kwiyerekana uko uri ndetse akabigukundira. Urukundo si amagambo, urukundo ntirureba imyaka, urukundo ruri hejuru y’ibipimo by’ubwiza abantu bashyiraho. Ngo ntabwo wakunda umuntu kubera uko asa, kubera ko ari mugufi kandi wowe uri mure mure, ibyo byavuzwe na nde? Ijambo ry’Imana riravuga ngo kunda nk’uko Kristo yakunze itorero.”

Agasaro na René Patrick kandi bavuze ko “atari byiza gufata umwanzuro wo gushaka kubera ko rubanda bagushyizeho igitutu, ahubwo wari ukwiriye kubikora kubera ko witeguye muri wowe.”

Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe umuryango wa René Patrick na Tracy Agasaro bakoze ubukwe, basa n’abibereye muri Paradizo nkuko biherutse gutangazwa na Tracy.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 04 Ukuboza 2021. Ni ubukwe bwaranzwe n’ibyishimo bivuye mu ndirimbo ziryoheye amatwi baririmbiranye kuko bose bafite amajwi meza. Ikindi cyatangaje abakunzi babo ni uko bahishuye ko bakundanye mu buto, umuhanuzi akabasezeranya umwe afite imyaka 7 undi 13.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.