Video: Israel Mbonyi yahawe inka

 Video: Israel Mbonyi yahawe inka

Umuramyi nyarwanda ariko umaze kuba mpuzamahanga kubera umwimerere w’ibihangano bye, Israel Mbonyi ubwo yari mu gitaramo cyateguwe na Alexis Dusabe afatanyije n’Umujyi wa Kigali, yatunguwe n’abakunzi be bamuha impano zitandukanye harimo n’inka, bamufasha kwishimira isabukuru ye y’amavuko.

Aba bakunzi be kandi banamuhaye ifoto yanditseho kobamukunda cyane ndetse bandikaho n’izina ry’imwe mu ndirimbo ze, maze Israel Mbonyi ayibonye arabyishimira cyane atangira kumwenyura ubwo yari ariku rubyiniro. Kuri iyo foto handitseho ngo “Ku musaraba nahaboneye indirimbo. Isabukuru nziza y’amavuko. Israel Mbonyi turagukunda.”

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi, Israel Mbonyi yagaragaje ko afite abafana benshi, dore ko yagiye ku rubyiniro abantu benshi bakagaragaza amajwi menshi y’ibyishimo.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali, ku munsi w’ejo, taliki ya 20 Gicurasi 2022, ahazwi nko muri Car Free Zone, imbere ya Banki ya Kigali.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.