Video: Korali Yesu Araje y’Abadiventisiti yashyize hanze indirimbo ishingiye ku nkuru ya Eliya wo muri Bibiliya

 Video: Korali Yesu Araje y’Abadiventisiti yashyize hanze indirimbo ishingiye ku nkuru ya Eliya wo muri Bibiliya

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yayo nshya yise ‘Nagutwikira Igitambo’ ikubiyemo inkuru kimenyabose ivugwa muri Bibilia. Iyi nkuru y’umugabo Eliya ku musozi was Karumeli izwi cyane ivuga uburyo Imana yamutwikiye igitambo ubundi akabyitirirwa. Iyi ndirimbo rero ishingira kuri iyi nkuru ikavuga uburyo Uwiteka na we nagutwikira igitambo uzahambira abambuzi barora.

‘Nagutwikira Igitambo’ yasohotse icyarimwe mu mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ni indirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 35. Ikijya hanze abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo binyuranye bitewe n’izina yahawe aho bayisanishaga na ya mvugo igezweho y’urubyiruko yo gutwika ariko bamaze kumva ubutumwa buyigize basanga nta ho bihuriye.

Gusa hari abatanyuzwe bakemeza ko izina yahawe rifite aho rihuriye no gutwika nk’imvugo y’urubyiruko igezweho aho bimwe mu bitekezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo hari uwagize ati: “Burya ya ndirimbo ni iy’Imana bigeze aha!” Ibyo bisobanuye ko abantu batari bizeye ubutumwa buyigize ariko baza gusobanukirwa ko iyo Uwiteka agutwikiye igitambo uhambira abambuzi bareba nk’uko Eliya yatwikiwe igitambo mu maso y’abahanuzi ba Bali batemeraga ko mu ijuru hari Imana.

Korali Yesu Araje yanditse iyi ndirimbo ivuga ko yashakaga kwerekana ko n’ubwo inkuru zo muri Bibilia hari abantu bazifata nk’ibitekerezo, Imana yabanye na Elia ari yo iri kumwe na twe no muri ibi bihe kuko idahinduka kandi yasezeranye kubana n’uwo ari we wese uzayiyambaza ashikamye.

Mu nyikirizo hari aho bavuga bati: “Uwiteka yatwitse igitambo umuhungu we Elia arabyitirirwa, abahanuzi bose ba Bali barimo kubibona Elia yarasenze mu magambo make umuriro uramanuka. Uwiteka nagutwikira igitambo uzahambira abambuzi barora”

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, MUHAYIMANA Elisa Claude uzwi cyane nka Elisa Cluz, aganira na Nkundagospel yavuze ko indirimbo ‘Nagutwikira Igitambo’ itagamije kwamamaza ‘termes’ z’urubyiruko ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo gushaka umubano uhamye n’Imana nk’uko Elia yayibwiraga nk’umuntu baziranye bafitanye gahunda, na twe ari byo bikwiye kuturanga tukagirana isano ya bugufi n’Imana kuko itajya ihinduka uko yabanye na Elia nawe yabana nawe.

Yakomeje agira ati: “Twibutsaga abantu ko n’ubwo amateka ya Bibiliya hari abatayemera ariko habamo ingero nziza zo gutuma dukunda Imana ndetse tukayegera ikadutwikira ibitambo nk’uko yabikoreye Elia .’’

Muri iyi ndirimbo, Korali Yesu Araje inatanga ubutumwa bw’ihumure mu ijwi rigira riti: “Yasezeranye kubana n’uwo ari we wese uzayiyambaza ashikamye ko n’uyu munsi Imana itigeze ihinduka kandi ari Imana idakoza isoni”.

Iyi ndirimbo yacuranzwe na K3 Music itunganywa n’inzu itunganya imiziki yitwa Makalios ya Producer Jeph ndetse amashusho yayo asa neza yakozwe na UP MEDIA.

Korali Yesu Araje imaze imyaka igera ku munani ivuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa byinshi twagiye tuyimenyeramo.

Iyi korali yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo. Yatangiye ari itsinda (group) ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien). Igizwe n’umusore umwe witwa SEKANYANA Samuel n’abagabo babiri ari bo Elsa CluzNsengimana Amiel.

Korali Yesu Araje ifite indirimbo zirenga 200 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 70 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itandatu y’indirimbo z’amajwi n’itanu y’amashusho.

Nawe wareba indirimbo Nagutwikira Igitambo unyuze hano

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.