video: Nyuma yo kubaseka Aline Gahongayire yabwiye abanzi be ijambo rikomeye
Umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yabwiye abanzi be ko ibiryo byamuteguriwe bazajya babirebesha amaso gusa ariko ntibemererwe kubikoramo nk’uko byanditse muri Zaburi:23.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aline Gahongayire yagize ati:
” Zaburi 23 hari umurongo nkunda cyane uvuga ngo ntunganiriza ameza imbere y’amaso y’abanzi banjye.” Na Bibiliya irabizi ko abanzi babaho, kandi abanzi baba bagomba kubaho kugira ngo ameza ategurwe imbere yabo, ariko njyewe ndasaba Imana kugira ngo indinde kuba umwanzi w’umuntu ahubwo ingire umukunzi, kuko abanzi barategurirwa ariko ntibabiryaho mu gihe abakunzi iyo byateguwe ibyo ngibyo babiryaho.” Aline yakomeje agira abantu inama yo gukundana agira ati:
“Nshuti zanjye mpisemo gukunda kuko kwangana ntacyo bimaze kuko urategurirwa ariko ukabireba utemerewe kubikoramo. Mpisemo gukunda aho kugira ngo mbe umwanzi. Imana iguhe umugisha niba wemeye gukunda ariko niba uhisemo kwanga, (akubita agatwenge), njye ndagukunda.”
Aline Gahongayire ni umuramyi uziho kugira amagambo yuzuyemo ubwenge bigatuma yiharira imitima y’abatari bake. Nko mu minsi ishize aherutse gutangaza ko mu gihe u Rwanda ruri kwitegura inama ya CHOGM nawe ari gutegura CHOGM yo mu ijuru, ibintu byatangaje benshi bagacika ururondogoro.