Video: Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya yitiriye album ye ya 5
Patient Bizimana yasohoye indirimbo ye nshya ‘Ipfundo’ ari nayo yitiriye album ye ya gatanu yitegura kumurikira abakunzi be mu minsi iri imbere, ikazaba igizwe n’indirimbo umunani.
Patient Bizimana yavuze ko ari album amaze igihe akoraho ndetse ko yifuza ko yazasohokana n’amashusho yayo.
Ati “Ni album maze igihe nkoraho, urebye indirimbo zose uko ari umunani zisa n’izarangiye kuri ubu ndi kuzifatira amashusho ngerageza no kuzinoza neza.”
Usibye ‘Ipfundo’ yamaze gusohoka iyi album iriho kandi indirimbo yitwa ‘Yampano’ yifashishijemo amashusho y’ubukwe bwe ndetse inagaragaramo Uwera Gentille baherutse kurushinga.
Patient Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Imana ineza idasiba kumwereka mu buzima bwe.
Ati “Ibyiza yankoreye n’ibisigaye byose, ipfundo ni Yesu. Kuva natangira umuziki ndetse no mu buzima bwanjye Yesu yabaye ipfundo ry’ibyiza byose nagiye mpura nabyo.”
Iyi album nshya ya Patient Bizimana igiye kujya hanze nyuma y’iya mbere yise ‘Ikime cy’igitondo’ iriho indirimbo nka Menye neza, Nongeye naje, Iyo neza n’izindi.
Album ya kabiri ya Patient Bizimana yo yitwaga ‘Impumuro yo guhembuka’ iriho indirimbo nka Ubwo buntu, Amagambo yanjye, Ndanyuzwe n’izindi nyinshi.
Iya gatatu uyu muhanzi yakoze yitwa ’Ibihe byiza’ yariho indirimbo nka Ibihe,Wagendanye natwe n’izindi.
Izi zose ziyongera kluri ‘Ikimenyetso’ yaherukaga kumurikira abakunzi be, ikaba iriho indirimbo nka Ikimenyetso, ijambo rya nyuma, Ikamba n’izindi zakunzwe.