Video: Tonzi yakoze indirimbo nshya ishishikariza abantu gukundana

 Video: Tonzi yakoze indirimbo nshya ishishikariza abantu gukundana

Umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tonzi, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Penda’ iri mu rurimi rw’Igiswahili, aho ishishikariza abantu gukundana.

Muri iyi ndirimbo umuhanzi Tonzi yakoreye muri Tanzaniya, humvikanamo amagambo agira ati:

“Ni ihame ko dukundana, buri muntu agakunda mugenzi we kuko bishimisha Imana cyane iyo itubonye ndukundana nk’inshuti.”

Iyi ndirimbo iryoheye amatwi ndetse n’amaso, itangira uyu muramyi aryamye mu ndabyo ndetse afite agatwenge bigaragaza ko ahari urukundo haboneka amahoro.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo kandi hakunze kugaragaramo ikimenyetso cy’indabyo aho nazo zahawe inyito y’urukundo.

Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro mu muziki uha ikuzo Imana uzwi mu ndirimbo nka ‘Witinya’, ‘Sinzakuvaho’, Wambereye Imana’ n’izindi.

Uyu mugore asanzwe afite umuryango udaharanira inyungu yashinze witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’ afashirizamo abana bafite ubumuga mu Rwanda. Yawushinze biturutse ku gahinda n’umubabaro mwinshi yagize amaze gupfusha imfura ye mu 2012.

Uyu muhanzi Tonzi yaherukaga gukora indirimbo mu mpera z’umwaka ushyize wa 2021, dore ko yasohoye indirimbo yitwa ‘Abanyabwenge’ yifuriza abakunzi be Noheli nzinza ndetse ku italiki ya 7 Mutarama 2021 akaba yarashyize hanze album yitwa ‘Amakuru’.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *