Video: Umumalayika w’Imana yabonetse mu mujyi wa Kigali akiza abafite ubumuga

 Video: Umumalayika w’Imana yabonetse mu mujyi wa Kigali akiza abafite ubumuga

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nk’i Kabuga barahamya ko muri ako gace hagaragaye umumalayika w’Imana agatangira gukiza abafite ubumuga batandukanye ndetse akagenda anakora ibitangaza mu buryo butari bumwe. Uyu mu malayika w’Imana kandi ngo yanababwiye ibizaba mu minsi iri imbere nkuko abaturage babihamya muri video Nkundagospel dufitiye kopi.

Haragira Imana Faustin ni umwe mu baturage babonesheje malayika w’Imana ijisho ryabo nkuko yabiduhamirije agira ati:

” Burakeye mu gitondo saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu , tugiye kubona tubona umuhungu w’umusore araje yambaye ishati isa n’umweru aba yuriye igiti atangira guhanura avuga ibizaba mu bihe biri imbere…abantu batangiye kumusuzugura bavuga ko ashobora kuba ari kumwe n’ibisambo ariko twebwe yahanura ukumva birashoboka, arangije nyuma yaho aba aratashye. Noneho ibintu yavugaga yatangiye saa 6:45 arangije saa 8:9 aravuga ati ubuhanuzi bwanjye burarangiye, burangiye saa mbiri n’iminota icyenda, turebye kuri telefoni dusanga koko nibyo.” Yakomeje ati:

” Twakomeje gatoya duhura n’uriya muhungu afite imbago arangije aramubwira ati mvura, undi aramubaza ati ufite kwizera? undi aramusubiza ati yego, nuko aramubwira ati rambika iyo mbago hasi utambuke, tugiye kubona tubona aratambutse…”

Byukusenge Bihoyiki ni umwe mu bari bafite ubumuga bakijijwe n’uwo mu malayika yadusobanuriye uko byagenze agira ati:

“Naherukaga guhagarara mu mwaka wa 2004, ubundi nakoraga akazi ko gusabiriza kubera ko nari mfite ubumuga ntashobora gukora akazi. Ukuguru kwari kwarahinamiranye ntabasha kugenda. Uyu munsi nagiye nicara aho nicaraga nk’ibisanzwe ndi gusaba ariko ikintu cyaje kuba igitangaza nuko umusore yanyuzeho agenda maze nkamusaba arambwira ati nta kintu mfite cy’amafaranga cyo kuguha, nta feza n’izahabu ariko ndaguha ibyo mfite mu izina rya Yesu haguruka mpita mpaguruka biremera…”

Si ubwambere humvikana ko malayika w’Imana yasuye u Rwanda dore ko na Bikira Mariya nawe yasuye u Rwanda, i Kibeho.

Reba iyo video

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.