Vidéo: Umupasiteri yakozwe n’isoni ubwo hasohokaga vidéo ari gusoma kungufu umwishywa we

 Vidéo: Umupasiteri yakozwe n’isoni ubwo hasohokaga vidéo ari gusoma kungufu umwishywa we

Umupasitori akaba n’umuhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo, witwa Moïse Mbiye yakozwe n’isoni ubwo ku mbugankoranyambaga hakwirakwizwaga amashusho ateye isoni ashaka gusoma ku ngufu umwishywa we ubona ko akiri umwana.

Iyi vidéo kandi mu bayikwirakwije harimo na Lydie Mbiye, mushiki w’uyu mupasitori ndetse akanaba nyina w’uyu mwari wahohotewe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

“Twabonye Moïse Mbiye ari kugerageza guhobera bidasanzwe umwishywa we ndetse ari no kumusoma. Uriya mwari yageragezaga kumwiyaka ariko akamurusha imbaraga.”

Iyi vidéo yakwirakwijwe cyane no kuri za website ndetse abakoresha murandasi bacika ururondogora.

Abenshi bavugaga ko uyu mupasitori ari inyamaswa itubaha umugore bashakanye ndetse akaba yaratinyutse gukora iryo shyano kandi ari umupasiteri akanaba umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Isomo twakura muri iyi nkuru ni irihe?

Wowe umaze gusoma iyi nkuru ni irihe somo ukuyemo? Menya ko umwanzi Satani ntawe atinya. Kuba yashuka umushumba w’itorero bivuze ko nawe utabereye amaso ubugingo bwawe nawe yakunesha? Ese ntiwibuka ko yagerageje n’umwami Yesu ariko akamutsindisha ijambo? Ngaho nawe ubere amaso ubugingo bwawe uzamutsinda.

Niko ngusabira kandi nanjye nisabira. Amina.

Ngiyo vidéo yabiciye hose

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.