Video: Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Si Bayali’

 Video: Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Si Bayali’

Léonidas MUHIRE
Iyi ndirimbo ‘Si Bayali’ yagiye hanze uyu munsi aba bahanzi kazi b’indirimbo zihimbaza Imana bamaze kubaka izina hano mu Rwanda bavugamo ubudahemuka no gukomera kw’Imana yacu ndetse harimo n’imirongo iri mu rurimi rw’Igiswahili ariko nayo igaruka ku budahemuka n’urukundo Imana ikunda abari ku Isi.

Aba bahanzikazi bavuga ko Imana atari bayali ikaba idakoza isoni abayubaha kuko ikomeza amasezerano igakura abantu ku ntebe y’igisuzuguriro ikabaha agaciro imbere y’ababannyegaga.

Hari aho bagira bati: “Ntakoza isoni abamwubaha bo bahishwe mu mababa ye. Arinda ijambo rye kugeza risohoye, ingoma ye ihora ikomeye si nk’izi’isi zihangurwa n’ibihe. Abakwemeye turashinganye… Imana yacu si bayali si dagoni ntibeshya. Ingabo zayo ntizitsindwa, ntizineshwa ni inyembaraga”.

Na none kandi aba bahanzikazi basoza bagira inama abizera muri rusange kutava mu masezerano kuko imigisha itagabanije izabageraho nk’uko Imana yabisezeranye.

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo bashyize hanze mu mpera z’umwaka ushize bise ‘Simpagarara’ nayo ikomeza abizera mu gukomeza intambwe mu rugendo.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abaririmbyikazi bamaze kubaka izina mu muziki wo kurwamya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, ISHIMWE Vestine Taricy akaba yaravutse muri 2004 naho murumuna we KAMIKAZI Dorcas akaba yaravutse muri 2006 bakaba bombi biga mu mashuri yisumbuye. Bavuka kuri UZAMUKUNDA Elizabeth na NIZEYIMANA MAZIMPAKA.

Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 bakaba banavuka mu muryango w’abaririmbyi dore ko n’abandi bavandimwe babo baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze.

Kanda hano urebe iyo ndirimbo

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.