Video yatumye umukecuru w’imyaka hafi 60 akatirwa imyaka 10 y’igifungo

 Video yatumye umukecuru w’imyaka hafi 60 akatirwa imyaka 10 y’igifungo

Umukirisitukazi w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Indonesia cyo ku mugabane wa Aziya yakatiwe igifungo cyimyaka 10 azamara mu gihome. Madamu Muhammad Kace akora ibijyanye no gushyira amashusho (video) ku rubuga rwa ‘Youtube’ ariko akaba yaragiye yibasira yibasira imyizerere y’idini ya Isilamu ari nayo mpamvu yabihaniwe.

Ikinyamakuru ‘Premier Chritian News’ dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mukecuru wakatiwe icyo gifungo yahoze ari umuyoboke w’idini ya Isilamu ariko aza guhinduka aba umukristu mu mwaka wa 2014 ariko kuva icyo gihe yahise atangira kwikoma imyizerere y’aho yahoze abarizwa.

Inkuru ikomeza ivuga ko amashusho yaje kuba imbarutso yo gutabwa muri yombi k’uyu mukristukazi kwabaye umwaka ushize mu gace ka Bali ari ayatukaga intumwa y’Imana Muhammad ufatwa nk’ishingiro ry’ukwemera kwa Isilamu.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwe abari bari mu rukiko biganjemo Abayisilamu bishimiye igihano yahawe cy’imyaka 10.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Umuryango Mpuzamahanga w’Abakristu (ICC) wakurikiranye uru rubanza kuva rwatangira wagaragaje kutishimira uyu mwanzuro w’urukiko.
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi muri ICC mu Magepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, Timothy Carothers, yagize ati: “Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ni ngombwa kandi bugomba kurindwa. Ubu buryo bwo gukurikirana no guhana hakurikijwe amategeko ya Indoneziya ni ibintu biteye isoni.

Igihe cyose Indoneziya izakomeza gushyira mu bikorwa ubwumvikane buke mu by’amadini binyuze mu mabwiriza no mu bushinjacyaha, bizakomeza gutanga umusaruro mubi”.
Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Indoneziya na we wagaragaje ko leta ikwiye gukuraho icyo yise icyaha cyo Gutuka Imana mu mategeko kandi ko abagihaniwe bakwiye guhita barekurwa byihuse.

Ubusanzwe igihugu cya Indoneziya ifite kimwe mu mu bihugu biyobowe kisilamu aeiko bikaba bifite umubare w’Abakristu benshi cyane cyane Abaporotesitanti n’Abagatolika. Kuva mu bihe byashize, umuvuduko w’ubwiyongere bw’Abakristu warazamutse aho bamwe bagiye bahindura bava muri Isilamu bakajya mu bakristu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *