Video:Umujura yahawe igihano gitangaje nyuma yo gufatwa yiba mu musigiti )

Umugabo hataramenyekana umwirondoro we yafatiwe mu musigiti agerageza kwiba ibikoresho biwurimo maze ahabwa igihano cyamukomereye.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mujura yagiye kwiba mu musigiti hanyuma yafatwa bakamutegeka gusenga ubudahagarara.
Nkuko bigaragara uyu mugabo yaguwe gitumo afite umugambi wo kwiba ibikoresho byo mu musigiti. Ubwo Abayisilamu bazaga kumufata bahise bamutegeka gusenga akabikora inshuro nyinshi zishoboka bagira ngo yihane ubujura.
Lindaikejiblogofficial abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho y’uyu mujura arimo gusenga ubudahagarara ariko ubona ko abikora atabishaka, maze atangaza ko yategetswe gusenga kungufu nyuma yo gufatwa yiba. Yagize ati:
“Uyu yafatiwe mu musigiti none yategetswe gusenga ku ngufu inshuro zitagira akagero.”
Iyi video ikimara kugera ku karubanda abantu benshi batangiye kuyivugaho bavuga ko nubwo yahawe igihano cyo gusenga ku ngufu kidahagije. Uwiyise wisdomcounsellin we yagize ati:
“Imana yamaze kumubabarira ariko n’ubutabera bukore akazi kabwo.” Mugenzi we witwa Precy Gold, kuri Instagram we yavuze ko “icyo gihano ni cyiza kiramukwiriye.”