Wa mugabo wakinnye filimi ya Yesu ni muntu ki ko hari abazi ko ari we Yesu?

 Wa mugabo wakinnye filimi ya Yesu ni muntu ki ko hari abazi ko ari we Yesu?

Abantu bamwe na bamwe bareba iyo filime ya Yesu biragora kubumvisha ko ishusho babona muri iyo Filimi atari we nyirizina kuko usanga n’amafoto cyangwa ibishushanyo bikoresha kuri yesu biba bifite isura imwe. Iyo sura, ni iya Brian Deacon.

Brian Deacon ni umukinnyi w’amafilimi w’Umwongereza wavutse ku wa 13 Gashyantare 1949, wavukiye ahitwa Oxford mu Bwongereza kugeza n’ubu akaba akiriho.

Amafoto cyangwa ibishushanyo bikoresha kuri yesu biba bifite isura imwe. Iyo sura, ni iya Brian Deacon.

Brian Deacon yagaragaye mu mafilimi menshi harimo iyitwa Peter Greenaway aho yakinanaga na murumuna we Eric Deacon, A Zed & Two Noughts (1985), The Feathered Serpent (1976, 1978) na Filimi y’ama “series” Lillie mu mwaka 1978.

Mu mwaka w’1979, nibwo Brian Deacon yagaragaye muri Filimi akina nka Yesu, ikaba yari yakozwe n’umuryango w’ivugabutumwa witwa “The Jesus Film Project”.

Brian Deacon yashatse abagore babiri mu bihe bitandukanye: uwa mbere yitwa Rula Lenska (1977-1987) bakaba barabyaranye umukobwa witwa Lara Parker Deacon naho uwa kabiri yitwa Natalie Bloch (1998) akaba ari we bakibana kugeza magingo aya.

Hari abantu benshi bazi ko Yesu/Yezu ari uku yasaga

Umugore wa Deacon wa mbere yaje gushakana n’umukinnyi w’amafilimi witwa Dennis Waterman mu mwaka w’1987 batandukana mu 1998.

Nubwo Deacon yari asanzwe akina amafilimi, avuga ko mbere yo gukina Filimi ya Yesu abantu benshi bamuciye intege babimubuza ariko nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini arabyemera aribwo bamwe bamugiraga inama z’ijwi yakoresha nyamara we agatsimbarara kuko yemeza ko imisusire ya Yesu iba mu muntu ariyo mpamvu yagombaga gushaka ijwi rye bwite n’imvamutima mu gukina neza iyo Filimi.

Umuryango w’ivugabutumwa wateguye iyo Filimi “The Jesus Film Project”, ishami rya “Campus Crusade for Christ” ryatangaje ko mu myaka 21 ishize, abantu barenga Miliyari 4 bamaze kureba Filimi ya Yesu mu bihugu birenga 233.

Muri bo abarenga  Miliyoni 117 bafashe umwanzuro wo gukurikira Yesu cyangwa kwakira agakiza nyuma yo kureba iyo Filimi. Iyo filimi ikaba yerekanwa mu ndimi zigera kuri 582 hakaba kandi hari n’izindi 237 zikiri gutegurwamo iyo Filimi zizasohoka vuba.

Brian Deacon nawe azi ko abantu bamwe bamufata nka Yesu, ndetse we ibi ngo bimutera ubwoba kuko azi ko nta cyabaye, yakoraga akazi ke ko gukina Filimi.

Abantu benshi bo ku isi, boherereje Deacon ubutumwa bumushimira kubera iyi Filimi, ariko we ntabyiyumvisha kuko babumuha bamufata nk’umucunguzi.

Brian Deacon ni umukinnyi w’amafilimi w’Umwongereza wavutse ku wa 13 Gashyantare 1949

Iyi Filimi buri munsi igenda irushaho gukundwa, kabone n’ubwo yakinwe cyera ndetse abantu benshi mu bayirebye bemeza ko yahinduye ubuzima bwabo.

Nyamara ariko igitangaza abantu benshi, ni uko uyu Brian Deacon wafashije imbaga y’abantu benshi guhinduka, we ntabwo yemera Yesu, abo bita abatemera.

Twabibutsa ko iyi Filimi ya Yesu ari yo yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri iyi Isi

Nk’uko urubuga Godtube.com rubitangaza, uyu mugabo yarutangarije ko n’ubwo yakinaga ari Yesu, we atamwemera. Kugeza ubu nta makuru afatika agaragaza niba uyu mugabo ufatwa nka Yesu kuri bamwe yaba yarageze aho amwemera.

Benshi mu bizera, uwahura n’uyu mugabo, uretse ko isura ye imaze gusaza, yagira ngo arabonekewe. Ahantu henshi usanga ikigaragaza umwizera nyakuri ari ufite ishusho ya Yesu mu nzu ye.

Iyi shusho ni iya Brian Deacon ndetse mu matorero cyangwa amadini yemera ikoreshwa ry’amashusho, usanga bakoresha iyi shusho. Ibi ni ukwemera kwabo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *