Wari uzi ko kimwe mu bihugu 10 aho abakristu bicwa cyane kiri muri Afurika?

 Wari uzi ko kimwe mu bihugu 10 aho abakristu bicwa cyane kiri  muri Afurika?

Nigeria ni kimwe mu bihugu 10 byambere ku isi abakristo babayeho nabi ndetse aho kubatoteza bumva bidahagije ahubwo bakanabica babaziza imyemerere yabo.

Nkuko biherutse gutangazwa n’urukiko rwa ICC, igihugu cya Nigeria kiri mu bihugu bipfusha abakristo benshi kandi bakicwa barashwe.

Uru rukiko rwatangaje ko mu gihugu cya Nigeria, kuva mu mwaka w’2000 abakristo bari hagati y’50000 n’70000 bamaze kwicwa bazira imyemerere yabo.

Si aba gusa batangaje ko igihugu cya Nigeria ari ahantu habi ku bakristo kuko hari n’abandi bashakashatsi bo muri Amerika bashyize Nigeria ku mwanya wa cyenda ku isi, mu kwikiza abayoboke ba Yesu.

Muri iki gihugu usanga abakristo bahigishwa uruhindu bagamije kubica ngo bashyireho. Urugero nko mu kwezi kw’Ugushyingo 2021, mu gace k’icyaro cya Plateaux haje abagizi ba nabi batwika ingo 100 bicamo abakristo 10 harimo n’abana b’imyaka 4,6 n’8.

Nigeria

Muri iki gihugu cya Nigeria iyo bigeze mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ya Noël kandi, abakristo barapfa cyane. Urugero hari umupadiri w’imyaka 37 wari wasomye misa ya Noel maze ari mu modoka atashye abagizi ba nabi baramutangira bamurasa urufaya rw’amasasu kugeza apfuye.

Padiri Luke Mewhenu Adeleke yasengeraga muri kiliziya gatorika muri Diyosezi ya Abeokuta.

Abakristo kuva kera baratotezwaga babaziza gukurikira Yesu Kristo ariko benshi muri bo bagiye bemera gupfira uwo bizeye aho gupfukamira ibigirwamana. Igitangaje usanga abantu bose tuvuga ko dusenga Imana imwe ariko ugasanga turi kwica abo yaremye ngo turi kuyirwanira ishyaka kandi itabidutumye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *