Yagiye kubwiriza Perezida ijambo ry’Imana ahita afungwa

 Yagiye kubwiriza Perezida ijambo ry’Imana ahita afungwa

Léonidas MUHIRE

Umushinwakazi wumukirisitu witwa Zhou Jinxia yaje gufungwa nyuma yo kugerageza inshuro zirenze imwe kubwiriza ubutumwa bwiza perezida Xi Jinping w’Ubushinwa.

Uyu mukIristukazi wagiye mu bihe bitandukanye afatwa n’abayobozi dore ko yatawe muri yombi inshuro zirenga 50 zose, avuga ko ashaka kubwiriza ubutumwa bwiza perezida Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan maze bakegurira Yesu ubuzima bwabo.

Ikinyamakuru ‘Christian Post’ dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri iyi nshuro yatawe muri yombi n’abayobozi bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa nyuma yo gufatirwa mu murwa mukuru Beijing mu gace ka Zhongnanhai hafi y’icyicaro gikuru cy’ishyaka rya Gikomunisiti ryUbushinwa riri ku butegetsi n’Inama Nkuru ya Leta y’Ubushinwa afite icyapa gisaba Xi Jinping kwizera Yesu.

Umuryango Mpuzamahanga urengera Abakristu Batotezwa ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ni wo watangaje inkuru y’ifatwa n’ifungwa ry’uwo mukristukazi.

Ifatwa rye riabaye mbere gato y’ibyumweru bike ngo i Beijing habere ibikorwa ngarukamwaka by’amwe mu mashyaka ya politiki bigamije kungurana ibitekerezo kuri politiki y’Ubushinwa mu cyerekezo kizaza no gukomeza gushyira ingufu zayo mu gukandamiza sosiyete sivile kugira ngo ubutegetsi bukomeze bugenzure ibintu byose.

Mu mwaka wa 2018 na bwo madamu Zhou yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa icyapa ari mu bimwe mu bikorwa bya politiki cyanditseho ngo: Imana ikunda abatuye isi kandi inahamagarira Xi Jinping kuyigana.

Muri Werurwe 2016 bwo yari yashyize ahagaragara icyapa cyanditseho ngo: Imana ikunda abatuye isi kandi ihamagarira Xi Jinping na Peng Liyuan kuyigana. Kutemera Imana kuzana icyaha no kugusha abantu. Ubwami bwo mu ijuru buri hafi; ugomba kwihana. Icyo gihe yafunzwe iminsi 10 ashinjwa guhungabanya ihame ry’umuryango mugari.

Ubwo umujyi wa Beijing wakiraga irushanwa ry’imikino Olempike muri uyu mwaka benshi bagaragaje uburakari ku bijyanye nuko Ubushinwa bufata imyemerere n’amadini. Ubushinwa buri mu bihugu bya mbere ku isi bihonyora nkana imyemerere ku buryo hari n’ababigereranya na jenoside.
Umuryango witwa Open Doors wo muri Amerika, ugaragaza ibijyanye n’itotezwa mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku isi uvuga ko Ubushinwa bufite abakirisitu barenga miliyoni 97, abenshi muri bo bakaba basengera mu nsengero zubatse munsi y’ubutaka kandi zitazwi kuko byitwa ko bitemewe.

Amadini atanu yonyine yemewe na leta mu Bushinwa, ni Ihuriro ry’Ababudisiti b’Ubushinwa, Ihuriro ryAba-Taos b’Abashinwa, Ihuriro ry’Abayisilamu b’Abashinwa, Umuryango w’Abaporotesitanti bakunda Igihugu hamwe n’Ihuriro ry’Abagatolika b’Abashinwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.