Yahoze ari umusirikare n’umucamanza! Ni umushoramari, umunyamakuru n’umuhanzi, Menya ibyihariye kuri RWABIGWI wamamaye mu ndirimbo Nkubone

 Yahoze ari umusirikare n’umucamanza! Ni umushoramari, umunyamakuru n’umuhanzi, Menya ibyihariye kuri RWABIGWI wamamaye mu ndirimbo Nkubone

Birashoboka ko niba utareba televiziyo cyane izina RWABIGWI waba ari bwo uryumvishe mu ndirimbo zihimbaza Imana. Gusa biragoye ko indirimbo Nkubone waba utayizi utaranumva umuntu ayirirmba. Ni indirimbo yasohotse muri 2017 ariko na n’ubu iracyari mu mitima ya benshi b’ingeri zose. Indirimbo yamaze kurenza miliyoni 4 z’abayirebye ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Uyu munsi reka turebe byinshi ku buzima bwa RWABIGWI Cyprien waririmbye iyo ndirimbo n’izindi zitandukanye. Akaba nyiri amazina menshi y’ibitandukanye akora ndetse n’urugendo rw’ubuhunzi no kubura ababyeyi akiri muto byamuteye imbaraga zo kuba uwo ari we none.

RWABIGWI Cyprien ni umugabo w’imyaka 52 y’amavuko ufite umugore n’abana batanu.Yibitseho impamyabumenyi zinyuranye harimo iy’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu gashami k’Amategeko yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, iz’ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Business Administration’ no muri ‘Development Studies’ yakuye muri Kaminuza ya ‘Mount Kenya’ n’indi mpamyabumenyi mu by’Uburezi yakuye i Bukavu muri Kongo. Ni umugabo wambaye ingofero nyinshi zasobanura ibyo akora dore ko ari Umurezi, Umuririmbyi, Umucuranzi, Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamakuru wa televiziyo icyarimwe n’Umushoramari. Iruhande rw’ibi byose yanahoze ari umusirikare ndetse n’umucamanza tutibagiwe no kuba Umuyobozi n’Uwashinze ishuri mpuzamahanga rya Mother Mary School Complex rihereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali icyarimwe n’Umuyobozi wa RIPERF, Urubuga rw’Abarezi Bigenga mu Guteza imbere Ururimi rw’Igifaransa. Muri make ni umunyabigwi nk’uko izina rye riri.

N’ubwo bimeze bityo ariko, umuhanzi w’indirimbo Nkubone akanaba Umugatolika ryahamye, avuga ko ibibazo bivamo imbaraga zo gufatirana amahirwe abonetse kuko ubuzima bwe bwashoboraga gufata ikindi kerekezo iyo ababyeyi be bataza kuba impunzi ngo abababure ubwo yari afite imyaka itatu gusa bikaza no kumusunikira kujya mu gisirikare ngo arwanire guhindura ayo mateka mabi. Umuryango we wakomokaga muri Shange ya Cyangugu muri Rusizi y’ubu ariko baza guhunga Igihugu mu w’1959 ubwo ibibazo by’amoko mu Rwanda byibasiraga Abatutsi. RWABIGWI we yavukiye ku kirwa cya Idjwi muri Kongo aho umuryango wari warahungiye ariko aza gukurira i Bukavu we na mushiki we mukuru ubwo ababyeyi babo bari bamaze kwitaba Imana.

RWABIGWI yinjiye mu gisirikare k’Igihugu cyahoze ari ‘Rwanda Patriotic Army’ mu w’1993 mbere yuko asezererwa mu 1998 aho avuga ko yashakaga gusubira ku ishuri agateza Igihugu imbere mu bundi buryo. Nyuma ni bwo yaje gutangira amasomo ye ya kaminuza aza no kubona akazi ko gukora nk’umucamanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Huye hagati ya 2004 na 2008. Hagati aho, we n’abandi bantu babiri- umugore we, Clare MASOZERA na Angelique MUHONGAYIRE bashinze ishuri rya Mother Mary School Complex ikigo cy’ababyeyi cya Mariya ritangira gukora muri 2006 umugore we atangira aribereye Umuyobozi Mukuru mu gihe RWABIGWI we yari agikomeje imyaka 2 y’akazi mu bucamanza. Ishuri ryatangiranye abana 23 b’inshuke ariko kuri ubu rirera abarenga igihumbi kuva ku nshuke kugeza ku Kiciro cya Kabiri cy’Amashuri Yisumbuye.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times yabajijwe ku mpamvu yahisemo gushora imari mu burezi n’aho akura umuhate mu gukora byinshi. RWABIGWI yagize ati: “Imbaraga z’Igihugu zishingiye ku burezi butajegajega.
Ibintu byose ndimo uyu munsi ni umusaruro w’intambara zange z’ahahise. Ubunararibonye bwange ku rugamba rwo kwibohora na bwo ni ingenzi mu bitekerezo byange.
Mu myaka yashize, namenye ko buri gihe haba hari amahirwe mu bibazo byose ubuzima bugutera. Ndetse n’iki cyorezo cyadufashije kongera ikoranabuhanga no kurimenyera neza”.

Ariko se ni gute umuntu yaba umunyabushobozi kuva ku gushyira hanze indirimbo zirenga 20 za gospel ku mwaka kugeza kubaka ishuri riha abana urufatiro rukomeye mu burezi no mu burere?

Agira ati: “Nta kwivuguruza. Urugero, ahahise hange nk’umurezi ukiri muto muri gahunda y’Abayezuwiti no kuba nariyeguriye indangagaciro Gatolika byatumye dushimangira indangagaciro mu banyeshuri bacu.

RWABIGWI Cyprien ukora nk’umunyamakuru unateza imbere impano za muzika kuri Pacis Tv ya Kiliziya Gatolika yahinduye icyahoze ari ibiro bye nk’umuyobozi w’ishuri sitidiyo itangaje yuzuye ibikoresho byose bya sitidiyo igezweho n’ibindi bya muzika nka piyano, gitari, ingoma n’ibindi. Uretse indirimbo Nkubone yasohotse muri 2017 ikamubera nk’itara mu kurushaho kugeza ubutumwa kuri benshi, RWABIGWI afite n’izindi ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana zirimo: Na Bo Ni Abantu, Le Berger d’Israel, Nta Cyo Nziritseho, Il Est Dieu Est Il Est Roi, Iz’afatanyije n’andi makorari cyangwa abahanzi, izihuza Iyobokamana n’ibindi nka ‘La Politique d’Amour na Umoja Wa Afrika n’izindi nyinshi cyane zihimbaza Imana ziri mu njyana zinyuranye nka ‘Classique, Reggae na Zouk.

Mu mishinga ye y’ahazaza harimo kwagura ishuri rye rikagira irindi shami i Gahanga muri Kicukiro ndetse no kwagura umuziki we muri rusange. Abakiri bato abagira inama yo gushikama, gukora cyane no gukura imbaraga mu bibabazo duhura na byo muri ubu buzima.

Ni umunyamuziki wabyiyeguriye
Ni umunyamakuru wa Pacis TV ufasha mu kuzamura impano za muzika
Yashinze ishuri rimaze kuba ubukombe
Ni Umukristu Gatolika ryahamye
Indirimbo Nkubone yatumye benshi bamumenya

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *