Yesu aracyakora:Mu gitaramo giherutse gutegurwa na Alexis Dusabe habereye igitangaza

 Yesu aracyakora:Mu gitaramo giherutse gutegurwa na Alexis Dusabe habereye igitangaza

Umuramyi wamenyekanye cyane mu Rwanda no hirya no hino ku isi kubera ibihangano bye bihimbaza Imana bikanahumuriza abantu bayo, Alexis Dusabe, akomeje kwakira ubuhamya bw’abantu batandukanye bavuga ibitangaza byabayeho ubwo bitabiraga igitaramo aherutse gukora afatanyije n’umujyi wa Kigali.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo bagamije kureba uko abarokore babyina bahafatiwe n’umwuka wera bikarangira bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wabo. Ubuhamya yakiriye ni ubwo umugabo twahaye izina rya Ndizeye JMV, wakiriye agakiza muri icyo gitaramo kandi bimutunguye.

Alexis Dusabe yakiriye ubuhamya bugira buti:

“Ku wa 5 habaye igitangaza muri cya giterane mwateguye cyabereye mu mujyi. Hari umugabo ucuruza imyenda mu mujyi yaje mu giterane aje kwirebera iby’abarokore uko biba bimeze, byaramutangaje cyane abonye abantu ukuntu babyina nta nzoga banyweye, abona abantu bamurusha amafaranga babyinira Imana biramutangaza cyane. Yaratashye ageze mu rugo abwira umugore we ko avuye gusenga, nibwo bwa mbere yari atashye bwije umugore we ntiyamubwira nabi. Yabonye bidasanzwe nawe afata umwanzuro wo gukizwa.”

Ubwo buhamya bukomeza bugira buti:

“Uwo mugabo yafashe umwanzuro wo gukizwa kugira ngo nawe ajye agira umunezero yabonanye abana b’Imana. Hari benshi batazi ibibera mu nzu y’Imana n’umunezero uhaba. Baramutse babonye amahirwe yo kuhagera nabo bakizwa. Imana ijye ibashyigikira mutegure n’ibindi biterane, nabonye ari iby’igikundiro cyane abantu benshi babikirizwamo.”

Umuramyi Alexis Dusabe akimara kwakira ubwo butumwa yatangaje ko ibyo byose atari imbaraga ze ahubwo ari imbaraga z’Imana. Yagize ati:”

“Zaburi 115:1-3: (1)Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro,kubw’imbabazi zawe n’umurava wawe. (2) Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he? (3)Ariko Imana yacu iri mu ijuru yakoze ibyo yashatse byose.”

Iki giterane cyabereyemo ibitangaza cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, kibera mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Free Zone, imbere ya Banki ya Kigali. Cyitabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo: Israel Mbonyi, Alexis Dusabe, Papi Clever na Dorcas, Uwimana Aime ndetse n’abandi.

Aime Uwimana yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Dorcas umufasha wa Papi Clever nawe yari ahari
Papi Clever yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Israel Mbonyi yahawe inka muri iki gitaramo
Nkundagospel yari umwe mu baterankunga b’iki gitaramo

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *